
Chris Brown yashimiye abafana be bakomeje kwerekana ko R&B nyayo itazimye
Chris Brown yifashishije urugero rw'indirimbo ye 'Residuals' iri gukundwa cyane, yashimiye abafana be bakomeje kwerekana ko injyana nyayo ya R&B itazimye.
Uyu muhanzi mu butumwa bwe yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yatangiye ashimira buri wese uri gukora amashusho yerekana ko yishimiye indirimbo ye 'Residuals'.
Yagize ati "Ndashaka gufata uyu mwanya ngo nereke amashimwe n'urukundo buri wese uri gukora amashusho amenyekanisha residuals."
"Nishimiye ko biri guha abantu uburyo bwo kureba no kumvwa ko R&B itazimye, ndabashimira kandi ko mukomeje kunyereka ibi."
Indirimbo 'Residuals' imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 80 kuri YouTube, ubariye hamwe amajwi n'amashusho yayo, naho kuri Spotify imaze kumvwa n'abarenga miliyoni 83.
Iyi ndirimbo y'uyu muhanzi kandi iri kuri album ye '11:11' (Deluxe) yanahawe igihembo cya album nziza iri mu njyana ya R&B mu bihembo bya Grammy Awards 2025.
Chris Brown aherutse gutwara igihembo cye cya kabiri cya Grammy Awards.