Rulindo: Yafatanywe magendu y’inzoga zifite agaciro k’amafaranga asaga  Miliyoni enye

Mar 12, 2025 - 15:28
 0

Mu Karere ka Rulindo mu murenge wa Rusiga hafatiwe umugabo w’imyaka 40 wari utwaye inzoga z’amagendu zifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni enye.

Mu modoka yari atwaye hari harimo amacupa 100 y’inzoga za Likeri  (Liquor). Amakuru avuga ko uyu mugabo yari yaragabanyije ibyumba bitandukanye mu modoka ye maze akajya anyuzamo inzoga rwihishwa.

Yafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Werurwe 2025 mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Kirenge mu Murenge wa Rusiga ubwo yarimo yerecyeza mu Mujyi wa Kigali.

 Mu nzoga yafatanywe harimo  Jameson, Amarula, Jack Daniel, Jagermeister, Gold label (Jonson Walker) zose zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 4 na miliyoni 5 Frw.

SP Jean Bosco Mwiseneza, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru,  yavuze ko uru rwego rwari rusanzwe rufite amakuru ko uyu mugabo asanzwe yinjiza mu Rwanda magendu y’izi nzoga, biza guhura n’amakuru yatanzwe n’umuturage mu gitondo cyo ku itariki 11 Werurwe.

Ati “Ni bwo abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya magendu bamufatiye mu Karere ka Rulindo nyuma yo kuyihagarika bamusaka bakazimusangana.”

SP Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko uyu mugabo yari yarakoresheje amayeri kugira ngo atazafatwa, aho yari yarahinduye imodoka yakoreshaga muri ubu bucuruzi butemewe.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.