issa
Gitega: Impungenge ku buzima bw'abaturage bakorera mu mwanda n'umunuko ukabije

Aug 8, 2025 - 18:09
 1

Abaturage bo mu Murenge wa Gitega mu Kirere ka Nyarugenge bakorera hafi y'ibagiro, baravuga ko babangamiwe cyane n'umwanda uhagaragara na kompanyi itwara imyanda itajya iyitwara nk'uko bikwiye.

Bamwe mu bacururiza muri aka gace biganjemo abacuruza isombe n'inyama ndetse n'utubari, bavuga ko babangamirwa n'umwuka mubi uturuka ku mwanda umenwa muri aka gace.

Bavuga ko batiyumvisha impamvu bishyura amafaranga y'ibishingwe ariko kompanyi yahawe isoko ikaba itajya ibijyana.

Abaganiriye na UKWELITIMES, bavuga ko hatagizwe igikorwa abantu benshi bakorera muri aka gace bashobora kuhandirira indwara ziterwa n'isuku nke cyane ko n'smasazi ava muri uyu mwanda ajya mu nyama zihacururizwa.

Uwitwa Byiringiro Antoine yagize Ati " Mudukorera ubuvugizi pe kuko birababaje uzi amasazi aba yuzuye aha?umunuko wo waratwishe abantu bahora barwara ibicurane buri munsi ikindi izi sazi zose zigira mu nyama abantu baba barimo gucuruza"

Undi mugabo yagize ati "' Twe twibaza impamvu baha kompanyi zidashoboye akazi kabisa none se ubu wavuga ngo hari kompanyi itwara imyanda ikorera aha?noneho ikibabaje n'abana b'abazunguzayi niho basigaye baza kwituma no kwihagarika."

Uwamahoro (Izina ryahinduwe) yagize ati "Ubu koko wakorera ahantu nk'aha ukagira ubuzima bwiza utabeshye? ikibabaje n'uko hari na za restaurent zihakorera n'ibyocyezo mbese wumve ko bibabaje "

Umuvugizi w'Umujyi w Kigali Emma Claudine, we yavuze ko iki kibazo bagiye kugikurikirana.

Aug 8, 2025 - 18:13