issa
U Rwanda rufite intego zo kuba igicumbi cya siporo! Minisitiri wa Siporo yamennye ibanga

Aug 8, 2025 - 17:57
 0

Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yatangaje ko u Rwanda rufite intego zo kuba igicumbi cya Siporo.

Ibi Minisitiri wa Siporo yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Daniel Bernard, agaruka ku kuba ishoramari rishoboka cyane ndetse ko iyo ushoye 1$ ushobora kunguka 124$. Daniel Bernard afite umushinga wa Ride for Unity uteza imbere imibereho myiza y’abantu binyuze mu gutwara igare.

Minisitiri wa Siporo ibi abigarukaho, yanemeje ko ari na yo mpamvu Leta y’u Rwanda yahisemo Ride for Unity nk’urwego rwo gushyiramo imbaraga.

Muri iki kiganiro, Nelly Mukazayire, yavuze ko u Rwanda rufite intego yo kuba igicumbi cya Siporo ari nayo mpamvu borohereza abashoramari.

Yagize ati “U Rwanda rufite intego zo kuba igicumbi cya siporo. Si ukubivuga gusa ahubwo ni akazi gakomeye kadutegereje ngo tubishyire mu bikorwa. Biri mu nkingi eshatu ari zo kuzamura impano, ibikorwaremezo bigezweho n’uburyo bworohereza abashoramari.”

Yakomeje avuga ko hubatswe BK Arena mu mujyo wo kugirango bateze imbere siporo ndetse ko hazakorwa n’ibindi.

Yagize ati “Twubatse BK Arena mu mezi atandatu gusa kuko twarebaga irushanwa rya BAL. Mubona ko ari igikorwa Afurika yose ireba nk’icyitegererezo. Ni muri uwo murongo rero tuzakoramo n’ibindi.”

Minisitiri wa Siporo avuga ko aheruka gusoma raporo ya UNICEF agasanga 1$ rishowe muri Siporo ryunguka 124$. Ibi ngo biterwa nuko bigira uruhare mu zindi nzego zifite aho zihuriye na Siporo.

Yagize ati “Mu minsi ishize nasomye raporo ya UNICEF igaragaza ko 1$ rishowe muri siporo ryungunguka 124$. Ibyo ni ukubera uruhare rigira mu zindi nzego zifite aho zihuriye na yo. Ni rumwe mu nzego dufite uyu munsi zishobora kubyara umusaruro mwinshi.”

Yakomkeje avuga ko Siporo yubaka ubuzima bw’umuntu mu mutwe ndetse ko hakiri urugendo rurerure ariko hari aho turi kwerekeza.

Yagize ati “Siporo yubaka ubuzima bw’umuntu harimo n’ubwo mu mutwe n’ibindi byinshi. Nubwo urugendo ari rurerure, ariko twishimira ko mu bigaragara hari aho turi kwerekeza. Si mu Rwanda gusa ahubwo ni Afurika muri rusange kuko ubwo bushobozi turabufite.”

Imibare ya Minisiteri ya Siporo ivuga ko kuva mu 2024-25 kugeza mu 2028-29, izaba imaze gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye izinjiza miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nelly Mukazayire (@nmukazayire) / X 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373