issa
Ubuyobozi bwa Rayon Sports na Afhamia Lotfi zabyaye amahari

Nov 13, 2025 - 13:39
 0

Biravugwa ko ikipe ya Rayon Sports yatandukanye n’uwari umutoza wayo Afhamia Lotfi nyuma y’ukwezi ahagaritswe nubwo ku ruhande rw’uyu mutoza batarimo kubyemera.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Ugushyingo 2025, nibwo hasohotse amakuru avuga ko Rayon Sports yatandukanye n’umutoza mukuru w’umunya-Tunisia, Afhamia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe.

Ku wa Gatatu tariki 12 Ugushyingo 2025, nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagiranye ibiganiro n’uyu mutoza nyuma yaho ukwezi yahagaritswe kwari kurangiye kugira ngo bakorere hamwe isuzuma ry’imyitwarire ye ariko babuze aho bahuriza kuko umutoza ntabwo yumvaga ibyo ubuyobozi bumubwira ndetse n’abari bitabiriye inama ntabemera.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports, buvuga ko imikinire ya Afhamia Lotfi butayemera n’ikimenyimenyi ukwezi amaze adahari ikipe yakinaga neza ndetse inatsinda nubwo kurangiye ikipe itsinzwe na APR FC ibitego 3-0. 

Twagirayezu Thadee mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda yari yatangaje ko gukomezanya na Afhamia Lotfi bigoye ari nako byagenze kuko ibaruwa yamaze kwandikirwa uyu mutoza, ariko uruhande rwe rutangaza ko nta baruwa barahabwa.

Kuri uyu wa Kane, mu kiganiro Habimana Hussein yagiranye na SK FM akaba n’umwe mu bajyanama ba Afhamia Lotfi, yatangaje ko nta baruwa barabona iturutse muri Rayon Sports ndetse ko uyu mutoza yiteguye gusubira mu kazi kuko nta baruwa bafite.

Yagize ati “ Ubu nicaranye n’umutoza, turimo gutegura gusubira mu kazi. Nta baruwa turabona, twazengurutse ahantu hose nta baruwa turimo kubona ya Rayon Sports. Nta nama turakora, kuko abaje mu yabaye ejo ntabwo bagombaga kuba bahari kuko mu batowe muri komite hari Thadee gusa.”

Habimana Hussein yatangaje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports buyobowe na Thadee baje mu nama nta mafaranga bafite ariko umutoza we yifuza ko bamuhereza ibaruwa imwirukana ibindi bakazabikurikirana bagiye mu nkiko.

Uruhande rwa Afhamia Lotfi rwiteguye kurega ikipe ya Rayon Sports muri FIFA kugira ngo barenganurwe ndetse biranavugwa ko bamaze kubona abanyamategeko bazaburana uru rubanza ndetse bavuga ko bizeye ku rutsinda ku kigero cya 99%.

Umusaruro wa Afhamia Lotfi watumye ahagarikwa, ni uko mu mikino ine yari amaze gutoza kuva uyu mwaka w’imikino watangira yari yatsinzemo umukino umwe gusa atsindwa imikino ibiri yose yakinnye na Singda Black Stars ndetse n’umukino yanganyijemo na Gasogi United ibitego 2-2.

Agahararo kashize! Rayon Sports yahagaritse Afhamia Lotfi – Umuseke
           Afhamia Lotfi agiye kujyana Rayon Sports mu nkiko

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373