issa
Real Madrid irimo kwishimira igikombe cy’ingimbi

Apr 21, 2026 - 07:28
 0

Real Madrid yegukanye igikombe cya Champions League yo ku mugabane w’i Burayi mu ngimbi (UEFA Youth League), ku nshuro ya kabiri mu mateka yayo.

Ni umukino wa nyuma wabaye mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 20 Mata 2026, aho Real Madrid yatozwaga na Álvaro López yatsinze Club Brugge kuri penaliti 4-2 mu mukino wabereye kuri Stade de la Tuilière i Lausanne.

Jacobo yafunguye amazamu mu gice cya mbere cyari kiyobowe neza na Real Madrid. Mu gice cya kabiri, ikipe yo mu Bubiligi yishyuwe igitego na Thomas Jensen, bituma umukino urangira ari 1-1, bityo hafatwa umwanzuro wo kwitabaza penaliti, aho Juvenil A yatsinze. Mu gutera penaliti, umuzamu wa Real Madrid, Javi Navarro, yabaye intwari kuko yakuyemo penaliti ebyiri.

Madrid yatangiye umukino iri hejuru. Yáñez yabonye amahirwe ya mbere ku munota wa 11, ishoti rye rirenga gato umutambiko. Nyuma y’iminota itanu yongeye kugerageza, ariko Vanden Driessche awukuramo neza. Ku munota wa 23, Fortea yatanze umupira mwiza, maze Jacobo atsinda igitego cyiza akoresheje agatsinsino.

Nyuma y’iminota 30, Alexis Ciria yagerageje ishoti ariko rirenga gato. Amahirwe ya mbere ya Club Brugge yaje ku munota wa 37, aho Koren yateye ishoti rikomeye ariko Javi Navarro arifata neza. Jacobo na Yáñez bashoboraga kongera igitego mbere y’ikiruhuko, ariko ntibabigeraho.

Mu gice cya kabiri, Club Brugge yatangiye ishaka kwishyura, aho Koren yongeye kugerageza ku munota wa 47 ariko Javi Navarro aramwitambika. Ku munota wa 64, Thomas Jensen yishyuriye ikipe ye. Madrid yakomeje gusatira, aho Lacosta yabonye amahirwe ku munota wa 78 ariko umuzamu aramwitambika, naho Liberto agerageza ishoti rirenga gato izamu.

Iminota isanzwe yarangiye ikipe zombi zinganyije igitego 1-1, hitabazwa penaliti. Muri Penalite, Javi Navarro yongeye kuba intwari akuramo penaliti ebyiri, mu gihe Liberto, Yáñez, Carlos Díez na Diego Aguado batsinze izabo, bituma Real Madrid yegukana igikombe ku nshuro ya kabiri mu mateka yayo.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373