Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abangavu yatsindiwe mu rugo
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 17, yatsinzwe na Zambia ibitego 2-0 mu mukino ubanza wo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Isi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mata 2026, nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bangavu batarengeje imyaka 17, yakinnye umukino ubanza wo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Isi kizaba 2027.
Ni umukino utari woroshye mu kibuga ariko wanitabiriwe n’abakunzi benshi bari muri Sitade baje gushyigikira ikipe y’igihugu y’u Rwanda yitabiriye bwa mbere imikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Isi muri iki cyiciro.
Iminota 30 yaje kurangira ikipe y’igihugu ya Zambia yabonye ibitego bibiri byatsinzwe na
Precious Mweba na Grace Phiri. Ni Zambia wabonaga irimo gukina umukino w’imbaraga bijyanye n’abakinnyi yari ifite.
Umukinnyi wa Rayon Sports WFC, Gikundiro Scholastic yitwaye neza muri uyu mukino kuko amahirwe akomeye u Rwanda rwabonye niwe wagerageje kuko yakubise ipoto kuri koroneri yatewe na Niyomukiza Angelique.
Umukino waje kurangira ikipe y’igihugu ya Zambia itahanye intsinzi y’ibitego 2-0. Ni umukino wari ukomeye ariko imbaraga z’umubiri nizo wavuga zabaye ikinyuranyo.

Kinyarwanda
English
Swahili









