issa
Gabon: Alain-Claude wahoze ari Minisitiri w’Intebe yafunzwe akurikiranweho ruswa n’uburiganya

Apr 17, 2026 - 16:49
 0

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Gabon, Alain-Claude Bilie-By-Nze, yatawe muri yombi anafungwa by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje ku byaha akekwaho bijyanye n’uburiganya no kunyereza umutungo.

Uyu munyapolitiki watawe muri yombi akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’uburiganya na ruswa byamugaragayeho ubwo habaga iserukiramuco ryabereye muri Gabon mu 2008, igihe yari umwe mu bayobozi bakuru bari bashinzwe kuritegura.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko hari uwatanze ikirego ashinja Bilie-By-Nze kumwambura utwe ubwo iryo serukiramuco ryabaga amafaranga angana na madolari ibihumbi icyenda arenga miliyoni 13 Frw.

Ishyaka EPG, rya politiki ritavuga rumwe na leta ya Gabon Bilie-By-Nze wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu ahagarariye ryamaganiye kure ifungwa rye rivuga ko ayo mafaranga ashinjwa atari umwenda we ahubwo ari uwa leta ya Gabon yari ahagarariye ubwo yari ku nshingano za leta bityo ko kuyamwitirira bidafite ishingiro na gato ahubwo akwiye kurekurwa bidatinze.

Abayobozi b’ishyaka EPG, uyu Bilie-By-Nze ahagarariye babwiye itangazamakuru ryo muri Gabon ko uwo munyapolitiki wabo yatawe muri yombi akanafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’amahame y’ubutabera bw’icyo gihugu basaba ko yarekurwa vuba nta yandi mananiza abayeho hagati ya leta n’abatavuga rumwe nayo.

Alain-Claude Bilie-By-Nze yahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Gabon ku ngoma ya Ali Bongo Ondimba wahiriswe ku butegetsi muri Kanama 2023.

Apr 17, 2026 - 19:06