Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere
Muri Guinea Conakry niho Perezida w'u Rwanda yahuriye na Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, baganira ku bufaranye bumaze igihe kirekire hagati y'iyi Banki na guverinoma y' u Rwanda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Dr Sidi Ould Tah ibiganiro bagiranye byibanze ku bufatanye buri hagati y'u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere bumaze igihe kirekire no ku gukomeza imikoranire myiza mu gushyigikira gahunda y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere rirambye ry’ubukungu, nkuko tubikesha Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro.
U Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere bisanzwe bifitanye ubufatanye mu mishinga y’iterambere, nko kubaka ibikorwaremezo, iterambere ry'ubuhinzi, uburezi n’ubuzima. Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, inafatanya na Leta mu mishinga y'iterambere ry'ishoramari n’imishinga ifasha mu guhindura imibereho y’abaturage.
Ibi biganiro bigaragaza ubushake bwo gukomeza kunoza imikoranire hagati ya guverinoma y'u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere hagamijwe iterambere rirambye ry'igihugu .
Perezida Kagame na Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, bahuriye muri Guinea Conakry, aho yageze kuwa Gatanu akakirwa na Minisitiri w'Intebe w'icyo Gihugu . Biteganyijwe ko uyu munsi Perezida Paul Kagame yitabira umuhango w'irahira rya Perezida w'icyo Gihugu Mamady Doumbouya uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Mutarama 2026.
Dr Sidi Ould Tah nawe ugomba kwitabira uwo muhango yabaye Perezida wa 9 wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere atowe ku majwi 76% mu matora yabaye muri Gicurasi 2025. Uyu mugabo w'umunya Mauritania akaba ari inzobere mu bijyanye n'iterambere ry'ubukungu.


Kinyarwanda
English
Swahili









