Ramaphosa yafunguye Ishuri ryitiriwe Nelson Mandela ryo guteza imbere iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’imfungwa
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangije ku mugaragaro Ishuri ryitiriwe Nelson Mandela wayoboye icyo gihugu rigiye kujya ryigisha rikanahugura abacunga za gereza mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza agenga imikorere yazo no gufata imfungwa neza mu buryo buboneye hubahirizwa uburenganzira bwa muntu.
Iri shuri yarifunguriye muri Gereza ya Drakenstein ku wa 11 Gashyantare 2026, aho nyakwigendera Nelson Mandela wahoze uyobora Afurika y’Epfo yafungiwe mbere yo kurekurwa mu 1990, aho abacunga gereza bagiye kujya bigishirizwa ndetse bakanahererwa amahugurwa abafasha kwita ku mfungwa neza bubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Iri shuri ryatangijwe mu gihe hibukwaga imyaka 36 ishize Nyakwigendera Mandela arekuwe muri gereza nyuma y’imyaka irenga 27 yari amaze afunzwe afatwa nabi mu buryo bwica uburenganzira bwa muntu mbere yo gutabaruka.
Ni shuri ribaye irya mbere ku rwego rw’umugabane wa Afurika rigiye kwibanda cyane ku kwigisha no gushyira mu bikorwa amabwiriza y’Umuryango w’Abibumbye azwi nka Nelson Mandela Rules. Amabwiriza ashyiraho amahame agomba gukurikizwa mu gufata no kwita ku bantu bafunzwe, hagamijwe kubahiriza agaciro kabo no kubarinda ihohoterwa.
Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya ibyaha n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu karere UNODC, Jane Marie Ong’olo, mu ifungurwa ry’iryo shuri yavuze ko Mandela yasize umurage ukomeye mu bijyanye no kurengera uburenganzira bwa muntu, bityo ko ari yo mpamvu ibikorwa nk’ibyo biba byatekerejweho.
Yagize ati “Mandela yamaze imyaka irenga 27 muri gereza mbere yo gutabaruka ariko ntiyigeze atana no guharanira ubutabera no kwita ku mahame arengera uburenganzira bwa muntu. Umurage we ukomeje kubaho binyuze mu mabwiriza y’Umuryango w’Abibumbye agena uburyo imfungwa zigomba gufatwa.”
Perezida Ramaphosa mu gufungura iryo shuri yavuze ko rigiye kuba isoko y’ubumenyi ku nzego zishinzwe amagereza muri Afurika y’Epfo, mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Ramaphosa yavuze ko uretse amahugurwa azahabwa abakozi ba za gereza, iryo shuri rizanibanda ku gutegura gahunda zifasha imfungwa kwiga, kwihugura no kwitegura gusubira mu buzima busanzwe nyuma yo kurangiza ibihano byazo.


Kinyarwanda
English
Swahili









