Rubavu: Afungiwe gukomeretsa umugore we amukubise icupa
Umugabo witwa Habumuremyi Emmanuel w’imyaka 28, afungiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, akurikiranyweho gukomeretsa bikomeye umugore we, Nyirantibashoka Ziduna w’imyaka 38, amukubise icupa mu gatuza.
Umuturanyi w’uyu muryango, utuye mu Mudugudu wa Rambo, Akagari ka Kiraga, Umurenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu, yabwiye ImvahoNshya ko uwo mugore nyuma yo gukomeretswa bikomeye n’umugabo we, yajyanwe ku bitora bya Gisenyi ndetse ari ho arembeye.
Avuga ko ubusanzwe abo babana bitemewe n’amategeko bakaba bafitanye abana babiri.
Yagize ati “Bafite akabari ku gasantere k’ubucuruzi ka Rambo mu Mudugudu wa Rambo. Intandaro ya ririya hohotera, umugore yari mu kabari acuruza, asohotse abona umugabo araza amusanga yasinze cyane, agwirirana anafite icupa ry’inzoga mu ntoki.”
Yakkmeje agira ati “Umugore yatunguwe no kubona umugabo yagiye kunywera ahandi kandi izo nzoga yagiye kuhanywera na bo bazicuruza, akajya guteza imbere abandi.
Umugore amubajije icyabimuteye, umugabo ntiyabyakiriye neza batangira guterana amagambo umugabo amukubita icupa mu gatuza aramukomeretsa cyane.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Ufitabe Jean d’Amour, yavuze ko uyu mugabo akimara kugirira nabi umugore we, yahise atabwa muri yombi.
Ati “Twahise tumufata tumushyikiriza sitasiyo ya RIB ya Gisenyi ngo abibazwe, umugore ari kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi.”
Yavuze ko kuba umugore yari amubajije impamvu yagiye kunywera ahandi na bo bafite akabari bitari kuba impamvu yo kumukomeretsa kariya kageni ari yo mpamvu agomba kubibazwa n’ubutabera.
Avuga ko uyu mwaka watangiye uwo Murenge ubarurirwamo imiryango 39 y’abanaga mu makimbirane, nyuma yo kwigishwa 37 yiyemeje guhinduka hakaba hari hasigaye 2 bagikurikirana nubwo hagenda havuka indi mishyashya akeshi ijya mu makimbirane akenshi, bapfa imitungo no gushinjanya gucana inyuma.


Kinyarwanda
English
Swahili









