Mu Rwanda hagiye kubera inama y’abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare yo muri Afurika
U Rwanda rugiye kwakira inama y’abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare yo muri Afurika izatangira kuva tariki ya 10 kugeza ku wa 12 Ugushyingo 2025.
Iyi nama nyarukamwaka igamije guteza imbere ubumenyi, amahugurwa n’iterambere ry’umwuga w’igisirikare. Inafasha mu guteza imbere ubufatanye no guhuza imikorere hagati y’amashuri makuru ya gisirikare.
Inama y’uyu mwaka yo ifite insanganyamatsiko igira iti “Ejo hazaza h’amahugurwa n’amasomo ya gisirikare muri Afurika: Gukuraho icyuho cy’ikoranabuhanga”,.
Iyi nama yateguwe n’Ingabo z’u Rwanda biteganyijwe ko izaba urubuga rwo gushimangira ubufatanye no kwagura imitekerereze.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yasobanuye ko iyi nama izafasha mu guteza imbere ubushakashatsi n’udushya mu myigishirize ya gisirikare, hagamijwe gukuraho icyuho cy’ikoranabuhanga mu guhangana n’ibibazo bigenda bivuka ku rwego mpuzamahanga n’akarere.
Yagize iti “Abazitabira inama bazaganira ku mahirwe yo gushyiraho ibyemezo n’uburyo bw’imikoranire bihuriweho, bigamije gukomeza ubufatanye mu mahugurwa n’imyigishirize mu bya gisirikare.”
Bteganyijwe ko uretse abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare, iyi nama izitabirwa n’abahagariye urwego rushinzwe umutekano n’amahoro mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), inzobere mu bya gisirikare, abafatanyabikorwa mu bya gisirikare n’abahanga mu by’umutekano w’akarere.
Umuyobozi w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry'u Rwanda, Brig Gen Andrew Nyamvumba


Kinyarwanda
English
Swahili









