Muhanga: Insoresore zicukura amabuye y'agaciro zikanangiza ibikorwa remezo zihangayikishije abaturage
Abaturage batuye mu Murenge wa Nyamabuye bavuga ko mu Murenge wabo hari abasore babangiriza imyaka yabo bacukuramo amabuye y'agaciro mu buryo butemewe ndetse bakanangiza ibikorwa remezo. Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Amajyepfo yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo abahungabanya umutekano wabo babakurikirane .
Abatuye mu Midugudu ya Gisiza ndetse na Rutarabana mu kagari ka Gifumba ni bo bavuga ko izo nsoresore ziyita abahebyi, zangiza imyaka y'abaturage ndetse zikangiza ibikorwa remezo byubatswe na Leta nkuko babitangarije radiyo Isangano dukesha iyi nkuru.
Umwe mu baturage yagize ati "Abo bantu bashinze umutwe witwa abahebyi, abo bahebyi rero bafite imbaraga ku buryo nta muturage ushobora kugira icyo avuga ababuza gucukura mu murima we no konona amashyamba nkuko mubibona."
Undi muturage ati " Iki kibazo rwose kiratubangamiye, ari abaturage batuye munsi y'aho n'abahafite imirima, urabona ko imirima yashize. Hari ibikorwa remezo Leta yari yaduhaye nk'imiringoti, ubu imiringoti yarasibye amazi arenda gusenyera abaturage, ariko ishyamba bararanduye n'ibishyitsi baragurisha ntibinagurishwa n'abaturage bene ayo mashyamba."
Uwo muturage arakomeza ati"Aha ni mu mirima, urabona ko imyaka bayiranduye, baraza bagacukura ntibumvikana n'umuturage kuko ntabwo uri umuturage, ntiwaza ngo uvuge hano, bahita banagukubita."
Umwe mu bafite ubutaka muri ako gace, yagize ati "Uwitwa Shumbusho, batangira mu kwe bacukuye imva bashingamo umusaraba bigaragara ko ngo nahagera bazamuhambamo ibyo byabaye ku mugaragaro abaturage barabizi , turabasaba ubuvugizi mu nzego zo hejuru bigaragara ko inzego zo hasi zarananiwe ikibazo."
Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan, avuga ko hari abantu batandatu bafatiwe mu bikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe ndetse agasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo abakora ibyo bikorwa bakurikiranwe.
Yagize ati "N'ahandi hashobora kuba hari hake hakiri abakora ibyo bikorwa bigayitse, birimo guhungabana umutekano wa bagenzi babo abo twagira ngo tubabwire ko nta na rimwe Polisi y'u Rwanda yakigera ibihanganira. Hari Ikibazo kigeze kuvuka muri uwo Mudugudu aho uvuze, ku buryo hari bamwe mu baturage bagaraga mu bikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe, bakangiza imyaka y'abaturage, Polisi yahawe amakuru igira abo ifata. Hafashwe abaturage bagera kuri batandatu hanyuma bashyikizwa RIB itangira kubakurikirana."
CIP Kamanzi yakomeje agira ati" Niba hari abandi cyangwa undi babonye agaragara muri ibyo bikorwa bihungabanya umutekano w'abaturage, Polisi irasaba abaturage baduhera amakuru ku gihe n'ubundi ibyo dusanzwe dukora muri za nshingano zo kubungabunga umutekano w'abaturage n'ibintu byabo nizo nshingano za Polisi."


Kinyarwanda
English
Swahili









