Ethiopian Airlines irizihiza imyaka 50 imaze ikorera ingendo i Kigali
Sosiyete y'ubwikorezi bwo mu kirere ya Ethiopian Airlines, ku wa 08 Kamena 2025 yizihije isabukuru y’imyaka 50 ishize ikoze urugendo rwa mbere rwerekeza i Kigali, mu Rwanda.
Guhera mu 1975 ubwo batangiraga ingendo hagati ya Addis Ababa na Kigali, Ethiopian Airlines yagize uruhare rukomeye mu gushimangira umubano wa dipolomasi, ubukungu n’umuco hagati ya Ethiopia n’u Rwanda, ndetse inaba umuyoboro mugari uhuza ibi bihugu byombi n’Isi muri rusange.
Umuyobozi Mukuru wa Ethiopian Airlines Mesfin Tasew Bekele, yavuze ko bishimiye urugendo rw'imyaka 50 bamaze bakorera mu i Kigali Rwanda ndetse bakaba baragiye baguka mu bihe bitandukanye.
Yagize ati "Twishimiye cyane kugera kuri ibi. Mu myaka 50 tumaze dukorera Kigali, twaguye serivisi zacu mu gutwara abagenzi n'ubwikorezi bw’ibicuruzwa, ndetse twongereye ingendo kugira ngo dufashe abakiriya bacu. Ibi ni ikindi kimenyetso cyerekana ko Ethiopian Airlines ifitiye akamaro Abanyafurika."
Kuri ubu nyuma y'imyaka 50, Ethiopian Airlines ikora ingendo 21 z’abagenzi buri cyumweru ndetse n’ingendo eshatu zo gutwara imizigo zijya i Kigali. Ethiopian Airlines kandi ifasha mu bijyanye no guhuza Kigali n'ibyerekezo mpuzamahanga bigera kuri 145 ikora ku migabane itanu y’Isi.
Ethiopian Airlines niyo sosiyete ya mbere y'ubwikorezi bwo mu kirere ikomeye muri Afurika


Kinyarwanda
English
Swahili









