Rwamagana: Abenga inzoga bibukijwe ko amafaraga n’inyungu babona bitaruta ubuzima bw’abaturage
Maya w’Akarere ka Rwamagana, Mr. Mbonyumuvunyi Radjab, yibukije abantu batandukanye barimo abafite inzoga zenga inzoga zitandukanye kuzirikana ko amafaranga n’inyungu babona bitaruta ubuzima bw’abaturage.
Ni nyuma y’aho Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bufatanyije n’abaturage bwamennye inzoga za miliyoni 16 Frw z’uruganda ruherutse gutahurwa ko aho gukora inzoga zikozwe mu bitoki, rukora izikozwe mu rusenda, itabi, isabune n’ibindi bitandukanye.
Ku wa 4 Ugushyingo 2025 ni bwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bufatanyije n’inzego z’umutekano ndetse na Rwanda FDA basuye uruganda rwitwa Agahebuzo Drinks Processing Ltd, ruherereye mu Murenge wa Muhazi mu Kagari ka Nsinda basanga aho kwenga inzoga zikozwe mu bitoki bo bakoresha ibindi.
Mu byo basanze bakoresha harimo urusenda ruseye, itabi ry’ibibabi biseye, amajyane, alcohol ya ethanol, isabune, umusemburo wa pakimaya, Flavor izana impumuro nk’iy’ibitoki cyangwa inanasi n’ibindi byinshi.
Nyuma yo gusanga uru ruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge rukanahita rufungwa,Meya w’Akarere ka Rwamagana Mr. Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye UkweliTimes, ko bifuz ako abenga inzoga bakwiye kuzirikana ko amafaranga n’inyungu babona bitaruta ubuzima bw’abaturage.
Yagize ati “ Ubutumwa twabaha ni ukuzirikana ko amafaranga n'inyungu babona bitaruta ubuzima bw'abantu, bityo bakenga inzoga bubahiriza amabwiriza yose y'ubuziranenge ndetse bakirinda icyo aricyo cyose cyashyira ubuzima bw'abantu mu kaga.”
Ku Cyumweru abayobozi tariki ya 10 Ugushyingo, nibwo abayobozi bafatanyije n’abaturage n’inzego z’umutekano, bakoze igikorwa cyo kumena inzoga zasanzwe muri uru ruganda zifite agaciro ka miliyoni 16 Frw ndetse n’abaturage bongera gusabwa kwirinda kunywa inzoga batazi neza.


Kinyarwanda
English
Swahili









