issa
Kayonza yicishijwe amabuye n’abacukura amabuye yagaciro mu buryo butemewe kubera kubatangira amakuru

Oct 4, 2025 - 12:02
 0

Umusore witwa Habimana Samuel w’imyaka 19, wakoraga akazi k’ubushumba mu Kagari ka Rukara mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza, yishwe n’abantu bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe bamuziza ko ajya atanga amakuru kuri polisi y’ibyo bakora.

Uyu musore yishwe n’abacukuzi b;amabuye y’agaciro mu buryo butemewe kuwa 3 Ukwakira 2025, ubwo yari ari kwahira ubwatsi bw’amatungo y’umukoresha we Bahati Charles.

Abaturage bavuga ko abacukura amabuye y’agaciro muri aka gacemu b uryo butemewe bamuteye amabuye arabahunga ariruka, agwa muri Damu ahita ahasiga ubuzima.

Bamwe mu batangabuhamya babwiye UKWELITIMES, ko bamwe mubishe uyu muhungu bamuteye amabuye bamaze gufatwa ndetse abandi bagishakishwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara, Nyirabizeyimana Immaculee, nawe yemeje iby’aya makuru avugako byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu. 

Yagize ati “Amakuru twamenye ni uko ahagana saa tatu n’igice zishyira saa ine batubwira ko yaguye mu Cyuzi kitwa Cyabatanzi kiri hagati y’Akagari ka Rukara n’Akagari ka Rwimishinya. Yaguyemo rero yitaba Imana twahageze nk’ubuyobozi bw’ibanze n’inzego z’umutekano n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB. Kugeza ubu umurambo wakuwemo wajyanywe ku Bitaro bya Gahini ngo ukorerwe isuzuma.”

Muri aka gace uyu musore yiciwemo hari ibirombe bitatu bya Kampani ya VUMICO byahagaritswe na RMB birimo ibyo mu Kagari ka Kawangire.

Oct 4, 2025 - 12:21