Mugisha Gilbert ntiyajyanye na APR FC kubera ubukwe
Rutahizamu wa APR FC, Mugisha Gilbert uzwi nka Barafinda, agiye gukora ubukwe n'umukunzi we witwa Mpinganzima.
Ku i tariki ya 30 Nzeri 2024, ni bwo Mugisha Gilbert yambitse impeta umukunzi we Mpinganzima amusaba ko yazamubera mama w’abana be, maze undi abyemera atazuyaje.
Nyuma y'umwaka urengaho gato, Mugisha Gilbert na Mpinganzima baje kujya gusezerana mu murenge aho byabereye mu murenga wa Kinyinya mu karere ka Gasabo. Mpinganzima ubusanzwe yakuranye na Mugisha Gilbert baza gutandukana umwe asigara hano mu Rwanda undi yerekeza mu gihugu cya Canada.
Haje gusohoka ubutumire byemezwa ko gusezerana imbere y'Imana bizaba kuri iki cyumweru tariki 5 Ukwakira 2025. Mugisha Gilbert ntabwo yajyanye n'ikipe ya APR FC mu gihugu cya Misiri aho igiye gukomereza imyiteguro y'umukino wo kwishyura wa CAF Champions League aho izakina na Pyramids FC.
Ntabwo Gilbert yasigaye hano mu Rwanda wenyine kuko na Chieck Djibril Ouattara yasigaye nyuma y'uburwayi amaranye iminsi nubwo umukino ubanza yari ahari ariko ntabwo yakinnye kubera iki kibazo.
Umukino uzahuza APR FC na Pyramids FC uteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 5 Ukwakira 2025. Uzatangira ku isaha ya saa Moya z'ijoro ubere mu gihugu cya Misiri kuri sitade yitwa 30 June Stadium.
Mugisha Gilbert yasezeranye mu murenge na Mpinganzima


Kinyarwanda
English
Swahili









