Arsenal FC yanze kuva i Madrid
Arsenal FC yanze kuva i Madrid ishaka yo Rodrygo Goes utagishaka gukinira Real Madrid.
Hashize igihe ikipe ya Arsenal FC yifuza cyane rutahizamu w'umunya-Brazil, Rodrygo Goes. Ibi byongeye kuzamuka cyane nyuma yaho iyi kipe imaze gusinyisha umukinnyi wo hagati witwa Martin Zubimendi.
Arsenal FC Kandi ikomeje ibiganiro na rutahizamu Viktor Gyokores. Uyu mukinnyi bivugwa ko yamenyesheje Sporting Lisbon ko atazongera kwamba umwambaro wayo bitewe nuko bakomeje kumugora kandi bari barumvikanye ko ikipe izamushaka bazamurekura ntamananiza.
Uyu mukinnyi bivugwa ko ashoboro kuza muri Arsenal FC kuri Milliyoni zigera kuri 70, ariko ibiganiro birakomeje kugirango izi kipe zombi zigire aho zihuriza.
Ntabwo Arsenal FC izagura aba gusa kuko iracyanaganiriza rutahizamu wa Crystal Palace witwa Ebenechi Eze. Uyu mukinnyi arifuza cyane kuza muri Arsenal FC ndetse yamaze kumvikana nayo igisigaye ni ukumvikana hagati y'amakipe yombi.
Arsenal FC imaze gusinyisha abakinnyi 2 barimo umuzamu Kepa Arrizabalaga ndetse na Martin Zubimendi waje avuye muri Real Sociedad.
Martin Zubimendi yamaze gusinyira Arsenal FC


Kinyarwanda
English
Swahili









