issa
Rayon Sports yasezereye Police FC Kuri Penalite

Mar 19, 2026 - 21:29
 0

Ikipe ya Rayon Sports yasezereye Police FC muri 1/4 cy'irangiza cy'igikombe cy'Amahoro. Ni umukino warangiriye muri Penalite aho, Rayon Sports yatsinze Penalite 4-2.

Ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba zo kuri uyu wa Kane, nibwo ikipe ya Rayon Sports na Police FC zakinnye umukino wo kwishyura wa 1/4 cy'irangiza mu gikombe cy'Amahoro.

Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi wabonaga zirimo gukina umukino w'imbaraga nyinshi ariko ubona kurema uburyo ari ibintu bikomeza kuyagora cyane.

Ikipe ya Police FC muri iki gice cya mbere babonyemo amahirwe yo gutsinda igitego ariko Ani Elijah ntiyayabyaza umusaruro. Ku ruhande rwa Rayon Sports, Tambwe Gloire nawe yahawe umupira na Fall Ngagne ateye ishoti umupira ukubita ipoto uvamo.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe zombi zinganyije 0-0. Ni igice twabonye amakipe yombi akinira hagati mu kibuga cyane ariko ubona akina umukino urimo ishyaka ryinshi.

Ku munota wa 52, ikipe ya Police FC yabonye ikarita y'umutuku yahawe Nsabimana Eric Zidane. Ni ikosa yakorewe na Ishimwe Ganijuru Elia, Zidane ahagurutse akubita Ganijuru, Kayitare David ahita amuha ikarita y'umutuku.

Ku munota wa 73, ikipe ya Police FC yakoze impinduka, Ben Moussa akuramo Ani Elijah yinjizamo Emmanuel Arnold Okwi. Uyu yinjiye asanga abinjiyemo kare barimo Byiringiro Lague na Ndizeye Samuel. Ikipe ya Rayon Sports nayo yinjije mu kibuga Joachin Vigninou na Habimana Yves, abarimo Sindi Paul na Aziz Bassane bavanwa mu kibuga.

Umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Police FC waje kurangira ikipe zombi zinganyije 0-0. Ni umukino ikipe ya Rayon Sports wabonaga y'inaniwe cyane kuko yakinnye iminota myinshi Police FC ituzuye.

Nyuma yo kunganya 0-0 mu mikino yombi, byari ngombwa ko ikipe zigera muri Penalite. Ikipe ya Rayon Sports yakomeje muri 1/2 nyuma yo gutsinda Police FC Kuri Penalite 4-2.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kugera muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro, isanzeyo Gorilla FC yasezereye AS Muhanga. Ikipe ya Rayon Sports izahura na Gorilla FC muri 1/2.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373