KNC yatangaje ikipe azaba afana hagati ya Rayon Sports na Mukura Victory Sports

Mar 28, 2025 - 08:45
 0

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yakanguriye abafana kuza kureba umukino wa Rayon Sports na Mukura Victory Sports ndetse yemeza ikipe azaba ari inyuma.

Umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Mukura Victory Sports, niwo urimo kuvugwa cyane bijyanye n’imbaraga wahawe n’aya makipe yombi ndetse no guhangana hagati yazo.

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles nawe ari mu bakanguriye abantu kuzaza kureba uyu mukino. Uyu muyobozi yavuze ko abantu bakwiye kuza gushyigikira Rayon Sports kuko biteza imbere umupira w’u Rwanda ndetse yemeza ko azaba ari inyuma ya Mukura Victory Sports.

Yagize ati “ Iyo abantu bari muri iriya Sitade Amahoro, usibye kuba ari ugufasha ikipe yawe ni no kwishimira ibyagezweho. Niyo waba udakunda umupira uzaze ushyigikire ikipe ya Rayon Sports ku munsi wejo ariko njyewe nzaba ndi inyuma ya Mukura Victory Sports, ndabibabwiye mubimenye. Mukura nitsinda ni byiza.”

KNC yavuz ko iyo agiye gukora Bije umwaka w’imikino ugiye gutangira, ashyiramo ikipe ya Rayon Sports na APR FC kuko iyo ntakibazo cy’amikoro zifite bihereza imbaraga umupira w’u Rwanda.

Yagize ati “ Dufashe aya makipe ave mu bibazo by’amikoro. Uyu munsi hari amakipe abiri nekerezaho iyo ngiye gukora Bije. Iyo mbara, mbara Rayon Sports na APR FC kimwe nuko nazo zirambara. Nababajwe na Kiyovu aho iri kuko nayo najyaga nyibaramo ariko izindi zo zongera Bije yanjye gusa.”

Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu amatike arimo kugurwa cyane ndetse biteganyijwe ko kuri uyu wa gatandatu tariki 29 werurwe 2025, muri Sitade Amahoro hazaba harimo abantu benshi cyane bijyanye ni uko amatike arimo kugurwa.

Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa 1 n’amanota 46 naho ikipe ya Mukura Victory Sports iri ku mwanya wa 6 n’amanota 30.  

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles azaba afana Mukura Victory Sports 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.