issa
Uwutera umupira aho atazi kujya mu kibuga bizagorana! Umusigire wa Rayon Sports mu mikinire mishya

Oct 17, 2025 - 13:16
 0

Umutoza wungirije wa Rayon Sports wasigaranye iyi kipe, Aruna Feruzi, yatangije imikinire mishya muri iyi kipe yo kwataka ndetse no guhanahana umupira cyane. 

Aruna Feruzi yatangiye gutoza Rayon Sports nk’umutoza mukuru nyuma yaho iyi kipe ihagaritse uwari umutoza mukuru, Afhamia Lotfi, nyuma y’umusaruro utari mwiza yari amaze iminsi afite.

Uyu mutoza agitangira gutoza Rayon Sports, yahise atangira imikinire yo guhanahana umupira ibintu byaherukaga mu minsi ya mbere ya Robertinho watandukanye n’iyi kipe umwaka ushize.

Abitabiriye imyitozo ya Rayon Sports uyu mutoza amaze iminsi akoresha ubona ko arimo gushyira mu mutwe abakinnyi ba Rayon Sports ikintu cyo kugumana umupira cyane ndetse no kutagira igitutu mu mikinire yabo ariko bashaka ibitego cyane.

Ku wa Kane tariki 16 Ukwakira 2025, imyitozo Aruna Feruzi yakoresheje wabonaga akina Sisiteme ya 4-3-3, aho yakinishaga ba myugariro bane ndetse ubona ko Nshimiyimana Emmanuel ari we wizeye umwanya cyane ku ruhande rw’iburyo rwakinagaho Serumogo Ally.

Hari abakinnyi bari mu mvune bose bagarutse mu myitozo ya Rayon Sports barimo Fall Ngagne ndetse na Ndikumana Asman. Fall Ngagne biteganyijwe ko aragaruka mu kibuga akinira Rayon Sports mu mpera z’uku kwa 10 naho Asman we azaza mu kwezi kwa 11 mu mpera.

Umuyobozi wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, yatangaje ko bagiye kuzana umutoza ukomeye ndetse ufite ubushobozi bwo gutwara igikombe. Uyu mutoza mushya azafatanya na Aruna Feruzi urimo gutoza muri iyi minsi hataraboneka umutoza mukuru.   

Rayon Sports ikomeje imyiteguro y’umukino na Rutsiro FC, uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ukwakira 2025. Uyu mukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium.

Aruna Feruzi wasigaranye Rayon Sports nk'umutoza mukuru

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Uwutera umupira aho atazi kujya mu kibuga bizagorana! Umusigire wa Rayon Sports mu mikinire mishya

Oct 17, 2025 - 13:16
Oct 17, 2025 - 14:07