Kigali: Polisi yagaragaje ibiranga Moto yibwe
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Rutikanga Boniface, yagaragarije itangazamakuru, bimwe mu bimenyetso bishobora gutuma umuntu atahura ikinyabiziga cyibwe bw’umwihariko moto.
Bimwe mu byatuma umuntu abasha umuturage abasha gutahura moto yibwe iba inyuze mu muhanda, ACP Rutikanga yabyeretse abanyamakuru ku wa 15 Ukwakira 2025, ubwo Polisi yasubizaga moto eshanu abaturage bari barazibiwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Yagaragaje ko amayeri abantu bibye moto n’abagura iziba zaribwe ikintu babanza guhindura ari ibirango byazo (Plaques) ku buryo hari n’abazisiga ibyondo n’ibindi.
cyangwa se.
Yagize ati “ Mushobora kwibaza ngo tuzimenya dute? icya mbere twebwe tubimenyera kuri Purake kuko buriya purake ihisha byinshi, hari iyo bigaragara ko hari icyahindutseho, hari abantu bazihisha wenda bakazisiga ibyondo hari abazihonda ku buryo iriya mibare iyigize ivunguka ntibe yuzuye.”
Yakomeje agira ati “ Hari n’abantu bahina hina Purake yewe hari n’abantu bagira gutya ubundi purake yakabaye ihagaze gutya ku kinyabiziga ariko we agahitamo kuyigira gutya akayiteraho akantu hano inyuma kugira ngo ntijye igaragara neza noneho ukabona imibare imeze nk’ireba mu kirere aho kugira ngo imibare ibe imeze gutya.”
Yakomeje agaragaza ko buri muntu wese wkwiye kujya agirira amakenga buri moto yose abonye ikirango cyayo kitagaragara neza.
Ati “ Uzajya ubona moto moto zose zifite purake zimeze gutyo uzajye umenya ko ifite ikibazo, sinavuga ko igihe cyose iyo moto iba yibwe ariko hari ikintu baba bahisha kuko purake nicyo kirango kigaragarira buri wese ikinyabiziga.”
Yongeyeho ko hari moto nyinshi zihindurirwa ibirango polisi yahamagaza ba nyirazo igasanga barazibwe.
Ati “ Guhindura purake ni ukugira ngo wa wundi wayibye cyangwa wayiguze nakora amakosa ntibayimenye kugira ngo twebwe abapolisi n’izindi nzego nituyishaka ntituyimenye kandi nikora n’ibindi byaha ntitubashe kuyifata kubera ko ikirango dukoresha ni kiriya nyine cy’igicurano cyangwa babeshye.”
ACP Rutikanga Boniface, yaboneyeho kumenyesha abanyarwanda ko nubwo abiba moto bahindura purake zazo ariko batajya babasha guhindura shasi ku buryo aricyo gituma izibwe zimenyekana aboneraho gusaba ababuze moto zabo kubimenyesha polisi no kujya kuzishakira mu Gatsata aho ziparikwa kubera ziriyo ari nyinshi ndetse polisi ikaba yarayobewe ba nyirazo.


Kinyarwanda
English
Swahili









