Amajyaruguru: Abagera kuri 13 batawe muri yombi kubera ubucuruzi bwa magendu

Mar 23, 2025 - 08:58
 0

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu 13 bakoraga ubucuruzi bw’ibishyimbo mu buryo bwa magendu.

Abafashwe ni abo mu turere twa Burera na Gicumbi aho bageragezaga kwambutsa ibyo bishyimbo babijyana mu gihugu cy’igituranyi.

Polisi ivuga ko  abo bantu babyambutsaga bagerageje kwambutsa toni 40 bazinyujije mu nzira zitemewe zizwi nka panya gusa ngo bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko “ Ibyinshi mu byo bafatanwe, bagiye babikura mu Ntara y’Iburasirazuba, bakabitunda n’imodoka zabijyanaga muri utwo Turere, bakabibika mu ma depo ya bamwe mu bacuruzi begereye imipaka”.

Yakomeje avuga ko  “Mu makuru y’ibanze tumaze gukusanya, ni uko ababirangurira kuri izo depo bagendaga bakuraho bike bike, bakabiha ababitunda ku mutwe, bakabinyuza mu nzira zitemewe, bakajya kubigurisha mu bihugu by’abaturanyi”.

Mu bikorwa byo gutahura abo bantu, hafatiwemo ibishyimbo by’ubwoko butandukanye burimo ibyitwa Rutuku, Injyamani n’ibyo abaturage bakunze kwita Colta. Ibimaze gufatwa uhereye muri Mutarama kugeza muri Werurwe 2025, bipma Toni 40 n’ibiro 321.

Amakuru avuga ko ababyambutsa ngo baba bakurikiyeyo igiciro babigurishaho kiri hejuru, ugereranyije n’iby’aho baba babivanye; nyamara ngo ibi ni ukwibeshya gukomeye nk’uko SP Mwiseneza yakomeje abivuga.

Yasabye abajya bakora ibi byaha kubireka kuko usanga biteza igihombo imiryango yabo ugasanga bahora mu makimbirane.

Mar 23, 2025 - 10:50

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.