Karongi:Umunyeshuri akurikiranyweho gutema abarimu babiri
Umunyeshuri w’imyaka 17 witwa Byiringiro Innocent, wo mu Karere ka Karongi yatawe muri yombi, akekwaho gutema no gukomeretsa abarimu babiri barimo uwitwa Habineza Donat watemwe ku ntoki na Uwizeye Fabien
Amakuru avuga ko mu masaha y’umugoroba ubwo abanyeshuri n’abarimu bari batashye, aribwo uyu munyeshuri w’imyaka 17 wiga kuri muri Groupe Scolaire Rub
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Muciro, Akagari ka Gisiza Umurenge wa Rugabano ku wa 9 Gashyantare 2026.ona yatashye mbere anyura iwabo afata umuhoro ategera abarimu mu nzira atemamo babiri.
Abanyeshuri bigana bavuga ko ibi byabaye nyuma y’aho uyu musore yari mu ishuri, umwarimu amubona ari kwiga ahetse igikapu, amusaba kugikura mu mugongo kuko yabonaga biri kurangaza abandi banyeshuri, biramurakaza yumva ko mwarimu yamusebeje.
Bivugwa ko abo barium batemwe bose bagiye kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Rugabano.
Umuyobozi wa GS Rubona, Kubwimana Valerien yavuze ko umwarimu witwa Uwizeye Fabien ari we wababaye cyane ndetse ko atari kubasha kugenda neza.
Ati "Byiringiro Innocent wabatemye yari umunyeshuri usanzwe nta myitwarire idasanzwe twari tumuziho".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano wa Rugabano, Kuzabaganwa Vedaste yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye.
Ati "Ni umunyeshuri wakomerekeje abarimu. Inama tugira abarezi ku mpande zombi n’abanyeshuri ni uko bakwiye kurangwa n’ikinyabupfura no kubahana".
Ukekwa afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Murenge wa Gashali.


Kinyarwanda
English
Swahili









