issa
Somalia: Indege yakoze impanuka abantu bose bari bayirimo  bararokoka

Feb 11, 2026 - 09:53
 0

Ikigo cy’Ubwikorezi bwo mu kirere cyo muri Somalia, Starsky Aviation, cyasingije umupilote wacyo warokoye abantu 55 bari mu ndege yagize ikibazo nyuma yo guhaguruka ariko akagerageza kuyigusha nta mpanuka ibaye.

Amakuru avuga ko iyo ndege yagize ikibazo yari irimo abagenzi 50 n’abandi bantu batanu bari mu itsinda ritwara abagenzi ndetse n’abita ku ndege. 

Bivugwa ko iyi ndege ya Fokker 50 yagize ikibazo nyuma y’igihe gito imaze guhaguruka mu Mujyi wa Mogadishu kuri uyu wa 10 Gashyantare 2026.

Ikigo cya Somalia gishinzwe Indege za Gisivile cyavuze ko bikimara kumenyekana, abayitwaye basabwe kuyigusha ndetse bakoze uko bashoboye barayigusha ariko ntiyagwa ku kibuga neza ahubwo irenga umuhanda wayo, igwa ku nkombe z’Inyanja y’u Buhinde. 

Amashusho yagaragaye agaragaza abagenzi bava mu ndege banyura mu mazi menshi y’Inyanja y’u Buhinde. 

Ingabo ziri mu Butumwa bw’amahoro Loni n’ubwa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia zahise zijya gutabara zifatanyije n’inzego zitandukanye muri iki gihugu. 

Umuvugizi wa Starsky Aviation, Hassan Mohamed Aden yavuze ko abari mu ndege bose bameze neza

Yavuze ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye iki kibazo cyatumye indege igushwa ikibagahu.

 Yakomeje ashimira umupilote wafashe icyemezo cyihuse ndetse cy’ingenzi cyatumye arokora abari mu ndege.