Rubavu: Abantu bataramenyekana bibye insinga z’amashanyarazi
Abantu bataramenyekana bagiye mu busitani buri hagati y’amapoto y’amashanyarazi mu Mudugudu wa Nyaburanga, Akagari ka Nengo, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu,bacukura insinga zihuza ayo mapoto baraziba.
Umwe mu banyerondo barikora bibanda muri ako gace, yabwiye Imvaho Nshya ko abo bagizi ba nabi bangiza ibikorwa remezo babaciye mu rihumye bacukura izo nsinga barazijyana, irondo ryari hafi aho, ribona hakaga hahita hazima mu kanya gato kandi ahandi haka, rigira amakenga rihageze risanga barazitwaye.
Ati “Mu gihe twarimo tugenzura ku kiyaga cya Kivu, abo bajura basaga n’abaducungira hafi bagiye mu busitani buhuza amapoto 2 y’amashanyarazi iruhande rw’ubusitani bunini abantu bakunda kuruhukiraho bwegereye ikiyaga cya Kivu, baracukura batwara insinga z’amashanyarazi zicanira ayo matara rusange yo ku muhanda.’’
Avuga ko amakuru yahise atangwa, kugeza ubu, ubuyobozi bw’uyu Murenge n’inzego z’umutekano zihakorera zikaba zikomeje iperereza ngo ababikoze batahurwe babiryozwe.
Mugenzi we bari kumwe na we yagize ati “Birababaje cyane kubona muri iki gihe tugezemo hari abantu bagikora ibikorwa nk’ibyo byo kwitwikira ijoro bakangiza ibikorwa remezo bene kariya kageni.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwineza Francine avuga ko abo bagizi ba nabi babikoze bagishakishwa, ko ari igikorwa kigayitse cyane kitakwihanganirwa.
Ati “Bahemutse cyane gucukura insinga z’amashanyarazi bakazitwara bagasiga kariya gace mu kizima. Ni igikorwa kigayitse cyane nk’ubuyobozi n’inzego z’umutekano tutakwihanganira, ni yo mpamvu bagishakishwa ngo bafatwe babiryozwe.”
Yavuze ko bahise bahakora byihuse kuko ari agace gafatwa nk’ubukerarugendo, kagendwa n’abantu benshi b’imihanda yose baba baje kuruhukira ku Kivu mu masaha ya nimugoroba.


Kinyarwanda
English
Swahili









