issa
Nyakabanda: Mudugudu yakubise umugore we amuziza kumusanga mu kabari

Jan 10, 2026 - 09:34
 0

Mu Kagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, hari kuvugwa inkuru y'umuyobozi w'Umudugudu wakubise umugore we mu buryo bukomeye amuziza ko yamusanze mu kabari ari kumwe n'undi mugore.

Uyu mugabo uyobora Umudugu wa Kanyange, bita Alphonse wamamaye ku zina rya Papa Rukundo,unavugwaho gucururiza iwe Inzoga zitujuje ubuziranenge, yakubitiye umugore we mu ruhame bitungura benshi.

Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko Mudugudu yari mu kabari ari kumwe n'undi mugore maze umugore we arabahasanga, aramwirukana ariko amubera ibamba, avuga ko atari buhave batajyanye.

Ngo ibi byababaje Mudugudu Alphonse cyane ahita atangira gukubita uwo mugore we banafitanye abazukiru.

Umuturage umwe wo muri aka gace yagize ati "Yaramudishye bikomeye da, erega Alphonse ni umusazi ntuzi ko hari n'umupangayi we yari agiye gutema se kubera gutinda kumwishyura?"

Undi yagize ati "Ahubwo twibaza abamushyizeho icyo bashingiyeho kubera ko umuntu ucuruza ibikwangari ntaba akwiye kuyobora, Uzi ko abaturage bose mugicuku baba bari iwe?"

Mu kiganiro kigufi umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari ka Munanira,Iraguha Jackson,yagiranye na UKWELITIMES, yavuze ko ayo makuru bayamenye ndetse bagiye kweguza uwo mukuru w'umudugudu.

Jan 10, 2026 - 10:46