issa
Gahunda yo gushyira ibitabo mu majwi igeze kure

Dec 22, 2025 - 18:01
 0

Kuri uyu wa Mbere, kuri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), habereye ikiganiro n’itangazamakuru cyateguwe n’Inteko y’Umuco binyuze mu ishami ryayo rya Serivisi z’Inkoranyabitabo y’Igihugu.

Iki kiganiro cyari kigamije kumenyekanisha inshingano n’imikorere bya serivisi z’Inkoranyabitabo y’Igihugu, no kongera ubumenyi bw’abaturage ku buryo bayigeraho no ku nyungu bayibonamo.

Nyuma y’iki kiganiro, habaye imurikabikorwa by’umwihariko, aho hamuritswe ibitabo byashyizwe mu buryo bw’amajwi, bigamije gufasha abasomyi batandukanye, harimo n'abafite ubumuga bwo kutabona, n’abandi bakunda kumva ibitabo aho kubisoma.

Intebe y’Inteko Amb. Robert Masozera, yatangaje ko 98% by’abagana Inkoranyabitabo y’Igihugu bayigeraho baciye mu ikoranabuhanga, ari na yo mpamvu  gahunda yo gushyira ibitabo mu buryo bw’amajwi ikomeje gushyirwamo imbaraga. Kugeza ubu, hamaze gushyirwamo ibitabo bitatu.

Yongeyeho ko Inkoranyabitabo y’Igihugu ibitse amateka akomeye y’igihugu, aho igitabo cya kera cyane kirimo ari Inganji Kalinga cya Alex Kagame cyasohotse mu 1943, naho ikinyamakuru gishaje kurusha ibindi ari Kinyamateka.

Abitabiriye iki kiganiro bagaragarijwe ko Inkoranyabitabo y’Igihugu igira uruhare runini mu kubungabunga umurage w’ubumenyi n’umuco nyarwanda, no koroshya uburyo bwo kuwugeraho hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iki gikorwa kiri no mu ntego zo gukomeza kwegera abaturage, kubashishikariza gusoma no gukoresha serivisi z’Inkoranyabitabo y’Igihugu, ndetse no guteza imbere umuco wo gusangira ubumenyi mu Rwanda.