issa
Huye: Uko iminsi mikuru isoza umwaka isiga urubyiruko mu bibazo by’inda zitateganyijwe

Dec 22, 2025 - 18:34
 0

Mu gihe twitegura iminsi mikuru isoza umwaka, bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Huye bavuga ko muri ako karere hakunze kugaragara ubwiyongere bw’inda zitateganyijwe mu bana bakiri bato, ibintu bavuga ko biterwa ahanini n’imyitwarire mibi ikunze kugaragara muri iyo minsi irimo ibirori byo mu tubyiniro bavuga ko bajyamo bagiye kureba bamwe mu bahanzi baba badutumiwemo. Nyamara ngo bamara kugerayo bakanywa inzoga bikarangira bataye ubwenge, yewe no kwikingira bakumva ko atari ingenzi.

Ibi biri muri bimwe mu byagarutsweho mu buhamya bwa bamwe bifuje kutuganiriza agahinda kabo ku byo baciyemo bagatwara inda bakiri bato bitewe n’ikigare bagendeyemo mu minsi mikuru.

Umwana w’umukobwa w’imyaka 19 utuye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Kinazi, ubwo twaganiraga, yavuze ko yishinze ikigare cy’abagenzi be yitaga bakuru be baturanye, akajyana na bo mu kabari ku munsi wa Noheli ajyanwe no kureba abahanzi bari baje kuhataramira, bikaza kurangira abo yitaga bakuru be bamunyweshyeje inzoga, nawe yishakira umugabo babyinana, amugurira Burushete, birangira amuteye inda.

Yagize ati “Iminsi mikuru ni myiza gusa nge ntabwo nkiyizihiza kubera ko nayihuriyemo n’ibibazo bikomeye bituma ndeka kuyizihiza. Hari kuri Noheli mu 2024 ubwo nashegaga ngo reka njyane na bakobwa duturanye kureba abahanzi bari baje gutaramira abantu mu kabyiniro hano hafi. Ibyo nta koraga nisanze nabikoze nyuma yo kunyweshwa inzoga ndetse nisanga ndi kubyinana n’umugabo twari duhuye bwa mbere angurira Burushete ebyiri birangira turyamanye.

Kubera ko rero ntari nzi ibyari byo, sinigeze nibuka ko hariho uburyo bwo kwikingira. Twakoreye aho, nyuma y’igihe gito nibwo naje kuribwa mu nda mbihisha mu rugo ariko biza kurangira bimenyekanye ko mfite inda. Bambajije uwayinteye mbura icyo mvuga kubera ko sinari nzi uwari we, kuko uwo mugabo twaryamanye bwari ubwa mbere nari mubonye. Byangizeho ingaruka zikomeye, ubu natakaje ishuri ntunzwe no gucuruza avoka muri uyu mujyi wa Huye.”

Mugenzi we nawe utuye muri uwo Murenge wa Kinazi, utifuje gutangaza amazina ye, wahisemo kwikorera umwuga w’uburaya nyuma yo guterwa inda mu buryo atari yiteze ubwo yari mu birori by’iminsi mikuru, avuga ko iminsi mikuru ari iyo kwishima ariko idakwiye gushora bamwe mu ngeso mbi z’ubusambanyi, umutego avuga ko yaguyemo.

Ati “Yego ni byo, iminsi mikuru tuba tugomba kwishima tukanishimisha simbihakanye, ariko bikwiye kugira ikigero cyabyo, kubera ko ubu nge ndi umugabo wo kubitangira ubuhamya.

Natewe inda nagiye gusura umusore twakundanaga, birangira uwo musore wayinteye acitse yigira Uganda, nsigara nangara ku gasozi, ubuzima burarya pe! Mu rugo nabo nkabona nta kintu bampa ahubwo bamfata nk’umugore washatse. Nkabura amavuta yo kwisiga n’utundi tuntu abana b’abakobwa dukenera, birangira ngiye mu mwuga w’uburaya kubera ko nabonaga nta kandi kazi nari bubone, kandi naragarukiye mu mwaka wa kane wa Secondary. Ibyo byose byatewe n’uko numvaga ko mu minsi mikuru ngomba gukorera umukunzi wanjye agashya.”

Uretse abo bakobwa, kandi bamwe mu basore UKWELITIMES yabashije kuganira nabo baritunga agatoki. Uwitwa Irabizi Théophile avuga ko hari abasore bashuka abakobwa bitwa ko bakundana bakabakoresha imibonano mpuzabitsina ngo ni impano y’umunsi mukuru.

Yagize ati “Erega iki kibazo cy’abakobwa baterwa inda cyane mu bihe by’iminsi mikuru, ntabwo twabacira urubanza kubera ko natwe nk’abasore hari uruhare runini tubigiramo. Urugero, hari umusore w’inshuti yanjye wasabye impano y’umunsi mukuru umukobwa bakundana, kandi iyo mpano yambwiye ko ari yo kuryamana. Ikibazo rero kiri kuri twese.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Annonciathe Kankesha, mu kiganiro aherutse kugirana na Radio Salus yavuze ko hari ingamba z’ubukangurambaga bugamije kwigisha urubyiruko uko rukwiye kwitwara, ariko nanone arugira inama yo kwifata igihe cyose.

Yagize ati “Urubyiruko inama iruta izindi rugirwa ni iyo kwifata igihe cyose, kubera ko ari yo ntwaro irinda ibyo bibazo byose. Ikindi kandi ni uko rugirwa inama yo kwikingira mu gihe kwifata byanze, rukagana utuzu dutanga udukingirizo twashyizweho, kandi tuzakomeza gutanga ubukangurambaga mu rubyiruko bw’uko rugomba kwitwara.”

Ibi akaba yarabigarutseho nyuma y’uko bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Tumba muri ako Karere ka Huye bavuga ko batinya kujya gufata udukingirizo dufatirwa ku kazu gaherereye muri uwo murenge, bavuga ko gaherereye ku karubanda bigatuma bamwe bitwikira ijoro bajya kudufata, abandi ntibabikore. Nyamara ingaruka zikagaragara kuri benshi, ibyo bihamiriza.

Nubwo hari ingamba zitandukanye zashyizweho mu rwego rwo kurinda urubyiruko, bamwe mu baturage bavuga ko hakenewe ubufatanye burushijeho hagati y’imiryango, amashuri n’inzego z’ibanze, kugira ngo iminsi mikuru ibe igihe cy’ibyishimo n’iterambere, aho kuba intandaro y’ibibazo by’igihe kirekire ku rubyiruko.

Dec 22, 2025 - 21:29