issa
Nyarugenge: Abana 3 bishwe n'inkongi yibasiye inzu bari barimo

Feb 4, 2026 - 16:05
 0

Abana batatu bo mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali, bahiriye mu nzu ubwo inzu bari barimo yafatwaga n'inkongi.

Ibi byabaye mu joro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Gashyantare 2026, ubwo amashanyarazi yagendaga abura buri kanya mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Amakuru agera kuri UKWELITIMES,avuga ko aba bana bishwe n'inkongi bari mu kigero cy’imyaka itandatu n’Ine ndetse ababyeyi babo bose bari bakiri mu kazi.

Bivugwa ko umubyeyi wabo imwe yari mu bikorwa by’ubucuruzi mu gihe undi yari muri Kenya.

Bivugwa ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko iyo nkongi yatewe na buji yari yacanywe kubera ibura ry’uwo muriro.

Inzu yose abana barimo nayo yahiye irakongoka ku buryo nta kintu na kimwe cyasigaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Rwikangura Jean, yavuze ko kugeza ubu uyu muryango washakiwe aho ucumbikirwa .

Ati ” Turi kubatabara bisanzwe kandi twabashakiye aho baba bakinze umusaya. Ikindi ni ugushaka uko bakomeza ubuzima. ”

Yakomeje agira ati ” Ni ugutangira amakuru ku gihe, ibindi ni ukwirinda inkongi ,twirinda bimwe mu bikoresho twifashisha nk’amabuji. Niba hari abana, umuntu akamenya ko akwiye kwita ku bana, yirinda gukoresha ibikoresho bishobora kuba byatera inkongi.”

Kugeza ubu imirambo ya ba nyakiwgendera yahise ijyanywa gukorerwa isuzumwa mu Bitaro bya Kacyiru.

Feb 4, 2026 - 16:48