
Abamotari basubijwe nyuma yo gutakamba
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Gicurasi 2025, nibwo habaye inama yahuje abamotari, n'inzego zirimo Polisi y'Igihugu, RURA ndetse n'ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali.
Iyi nama yari yatangajwe nyuma y'uko abamotari bamwe bari bamaze iminsi batakambira inzego bireba ko bakoroherezwa mu bihano bimwe bahabwa ku makosa yo mu muhanda.
Bamwe muri aba bumvikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bavuga ko bagowe cyane n'ikoranabuhanga rw'utudege tutagira abapilote (Drones), tugenzura aya amakosa akorwa mu muhanda, ndetse bakavuga bandikirwa amande y'umurengera.
Imwe mu myanzuro yavuye muri iyi nama n'uko bagabanyirijwe iminsi yari isanzweho yo kwishyura amande bacibwa ku makosa yo mu muhanda, iva kuri itatu ishyirwa ku minsi 30. Uretse ibi kandi abamotari babwiwe ko ntawe uzongera kurenza amande y'ibihumbi 10 by'amafranga y'u Rwanda.