Ingabo za FARDC zahungiye kuri MONUSCO ubwo Goma yafatwaga na M23 zatangiye koherezwa i Kinshasa
Igisirikare cya DR Congo (FARDC) cyatangaje ko cyishimiye ko Monusco yatangiye kohereza i Kinshasa abasirikare ba leta bari barahungiye mu bigo byayo i Goma, nyuma y'uko uyu mujyi ufashwe n'umutwe wa M23 mu kwezi kwa mbere.
Ni nyuma y’uko Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye (ONU/UN) ziri mu butumwa buzwi nka MONUSCO mu burasirazuba bwa DR Congo, zemeje ko zatangiye iki gikorwa zibifashijwemo n'imodoka za Comité International de la Croix-Rouge (CICR) kugirango abo basirikare, abapolisi, na bamwe mu bagize imiryango yabo boherezwa i Kinshasa ariko ngo bikajya bikorwa mu byiciro.
Ubwo imirwano yakazaga umurego mu Mujyi wa Goma, hari bamwe mu basirikare n'abakuru b'ingabo na polisi bahunze bakoresheje amato baca mu kiyaga cya Kivu berekeza i Bukavu ariko nabwo bidatinze aho naho abandi baje kuhava berekeza i Uvira ubwo M23 yafatagan umujyi wa Bukavu mu ntara ya Kivu y'Epfo.
Abandi basirikare n'abarwanyi ba Wazalendo babarirwa mu bihumbi bishyikirije umutwe wa M23 nyuma yo gutsindwa imirwano, bajya guhugurwa mbere yo kwinjizwa muri M23, nk'uko uyu mutwe wagiye ubitangaza.
Abasirikare ba FARDC bahunze urugamba ariko nyuma bakaza gufatwa, barafunzwe ndetse bamwe baza no gukatirwa igihano cy’urupfu.


Kinyarwanda
English
Swahili









