Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yageze i Washington gusinya amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n'u Rwanda
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yageze mu Mujyi wa Washington kuri uyu wa Gatatu, aho agiye kwitabira gusinya amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda.
Biteganyijwe ko ku wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza, hazaba inama muri Maison Blanche (White House), ihuje Perezida wa Amerika Donald Trump, Perezida wa RDC Félix Tshisekedi, na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Iyi nama irasobanurwa nk’ingenzi cyane, kuko izibanda ku ngingo z’ingenzi z’amasezerano arimo: Gushyiraho uburyo buhamye bwo kugarura umutekano, Kwimakaza ibiganiro hagati y’ibihugu byombi, no gushyigikira amahoro arambye ku baturage baherutse kwibasirwa n’intambara.
Iyi gahunda yo gusinya amasezerano y’amahoro muri Washington ishobora kuba intambwe ishingiye ku bufatanye mpuzamahanga mu gushaka umuti urambye w’ibibazo bihari ariko bikaba byakunda mu gihe leta ya RD Congo yagira ubushake bwo gushyira mu bikorwa amasezerano.


Kinyarwanda
English
Swahili









