issa
Trump yashyizeho ingwate ku baturage b'u Burundi basaba VISA ya Amerika

Jan 7, 2026 - 14:22
 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yafashe icyemezo gishyiraho ingwate iri hagati y’amadolari ya Amerika 5,000 na 15,000 ku baturage b’ibihugu birimo u Burundi, Uganda na Tanzania basaba viza yo kwinjira muri icyo gihugu.

Iyi ngwate izajya itangwa n’abasaba viza mu rwego rwo kwemeza ko bazubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mwanzuro wemeza ko iyo uwahawe viza yubahirije ibisabwa byose, cyane cyane akagaruka mu gihugu cye ku gihe cyateganyijwe, ayo mafaranga azajya asubizwa.

Ubutegetsi bwa Amerika busobanura ko iyi ngwate idasimbura amafaranga asanzwe atangwa mu gusaba viza, ahubwo yiyongeraho nk’ingamba zigamije kugenzura abinjira muri Amerika no kugabanya abakora amakosa ajyanye no kurenga ku mategeko agenga abimukira.

Uyu mwanzuro ntiwafatiwe ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba gusa, kuko ureba ibihugu birenga 30 byo hirya no hino ku isi. Leta ya Amerika ivuga ko ibi bihugu byashyizwe kuri uru rutonde hashingiwe ku mibare igaragaza ko hari bamwe mu baturage babyo batubahiriza igihe cyemewe cyo kuguma muri Amerika.

Icyemezo cya Perezida Trump gishobora kugira ingaruka ku bifuza kujya muri Amerika biganjemo abajya kwiga, abashaka gusura imiryango yabo n’abagenzi basanzwe, cyane cyane abadafite ubushobozi bwo gutanga iyo ngwate isabwa.

Jan 7, 2026 - 16:32