
Nyamasheke: Min.Bizimana yahaye umukoro abahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bari hafi kurangiza ibihano
Minisitiri wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean-Damascène Bizimana yaganirije abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bari hafi kurangiza ibihano, ku nshingano yabo yo gusigasira Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.
Ibi biganiro bikaba byabereye mu Igororero rya Nyamasheke kuri uyu wa Kabiri tali 15 Mata 2025, aho aba bagororwa bahawe impanuro zibaha umurongo w'uko bazitwara basoje ibihano byabo.
Zimwe mu mpanuro yabahaye, yababwiye ko ari ngombwa kumva no kwakira uburemere bw’ibyaha bakoze kugira ngo basusubire mu muryango nyarwanda bafite imyumvire mizima, aho bazahura n’abo biciye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “ Mukwiye kumenya ko mwakoze ibyaha ndengakamere, mugaharanira ko jenoside itazongera kubaho ukundi”
Yasabye buri wese kwisuzuma, akareba uburemere n'ubukana bwa Jenoside yakoze, akiyemeza gutandukana n'ingengabitekerezo yayo burundu.
Ikindi kandi yabasabye kumenya ko bagomba kumenya ko igihugu kitakirangwamo amoko nk’uko amashyaka amwe yagiye abibigisha.
Ati: “Mukwiye kumenya ko u Rwanda rutakiri Igihugu cya Gahutu nk'uko amashyaka ya PARMEHUTU na MRND yabyigishaga. U Rwanda ni Igihugu cy'Abanyarwanda bose, kandi n'abakoze Jenoside bagomba kugira uruhare mu kurinda ubumwe Abanyarwanda bamaze kugeraho.”
Yabasabye kandi kubwiza imiryango yabo ukuri ku ruhare rwabo muri Jenoside no kwiyoroshya mu mibanire n'abacitse ku icumu kuko bizabafasha kurera neza.
Ati: “ Kubabwiza ukuri bijyana no gufatanya kubaka no kurera neza abana banyu . Ukuri kurakiza, nta muntu ukizwa n'ikinyoma, Nimukurikiza ibyo bintu bitatu muzasaza neza.”