
Tariki 11 Mata 1994 Ingabo za MINUAR zatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro ibashyikiriza Interahamwe zirabica
Nyuma y'iminsi ine Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye, ku wa 11 Mata 1994 Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro batereranwe n'Ingabo z'Ababiligi zari mu butumwa bwa Loni (MINUAR), bajyanwa kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro.
Mu mwaka wa 1994, mu Rwanda hoherejwe Ingabo z'Ababiligi mu butumwa bwa Lono bwo kubungabunga amahoro. Izi ngabo zari zicumbikiwe mu ishuri ry'imyuga ryari Kicukiro rizwi nka ETO-Kicukiro. Nyuma yuko Jenoside yakorewe Abatutsi ku itariki 07 Mata 2025, Abatutsi batari bake bahungiye muri iri shuri bizeye ubutabazi bw'Ingabo ziri mu butumwa bwa Loni.
Ku itariki nk'iyi muri 1994, mu ishuri rya ETO hari hamaze kugera Abatutsi basaga 4000 bakaba baratangiye kuhagera ku mugoroba wo ku wa 07 Mata. Ingabo z'Ababiligi ntizigeze zibareba irihumye, kuko zabasize mu menyo y'interahamwe zigira ku kibuga cy'Indege zirataha.
Ni ingabo zari ziyobowe na Colonel Luc Marshall, akaba yari yungirije Geral Romeo Dallaire. Izi ngabo z'Ababiligi zatashye igitaraganya nyuma y'uko bagenzi babo 10 barindaga Minisitiri w'Intebe Uwiringiye Imana Agatha barashwe, bituma igihugu cyabo gihita cyibahamagaza.
Mbere y’uko abasirikare b’Ababiligi bagenda bamwe mu batutsi bahahungiye bagize ubwoba barababaza bati ‘ko mudutaye turarindwa na nde?’ bababwira ko abasirikare ba Leta aribo babarinda.
Mbere y’uko abo basirikare bagenda, Interahamwe zari zizengurutse uruzitiro rwa ETO Kicukiro zishaka kwica abo batutsi, zigakomwa mu nkokora n’uko abo basirikare ba Loni bari bagihari.
Abasirikare ba Loni bamaze guhambira bagiye, Interahamwe zaraje zishorera abatutsi zibajyana kuri Sonatubes bicarayo, umusirikare witwaga Col Rusatira Léonidas azana abasirikare benshi bo gutangira Abatutsi bashakaga guhungira kuri CND aho ingabo za FPR zari zikambitse (ku ngoro y’Inteko ishinga Amategeko), no kuri Stade Amahoro i Remera.
Uwari meya w’umujyi wa Kigali, Lt. Col. Tharcisse Renzaho yategetse ko babajyana kubicira i Nyanza ya Kicukiro kuko ngo Sonatubes hagaragaraga cyane bitewe n’uko hari umuhanda werekeza ku kibuga cy’indege i Kanombe.
Abasirikare n’interahamwe barabashorera babajyana i Nyanza ya Kicukiro, ubwo niko benshi bari bamaze iminsi batarya bashonje nta mbaraga bafite. Abari bakuze n’abafite intege nkeya bagiye babicira mu nzira, gusa benshi babagejejeyo.
Bahageze batangira kwicwa urw’agashinyaguro, babateramo za gerenade, ubundi Interahamwe zikajya mu mirambo gutemagura abatahwanye no kubacuza.
Ku itariki 15 Mata ni bwo urubyiruko rwarokotse i Nyamirambo na Cyivugiza na Mumena, ruyobowe n’abasirikare b’Inkotanyi, rwaje i Nyanza gutwara inkomere, bazijyana i Rebero.
Mu batutsi basaga ibihumbi bine bari bahungiye kuri ETO Kicukiro, harokotse abagera mu ijana.
Abiciwe Nyanza ya Kicukiro baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguyemo imibiri y’abatutsi basaga ibihumbi 12 .
Komisiyo ishinzwe Kurwanya Jenoside(CNLG) mu gitabo gifite umutwe ugira uti ‘Itegurwa rya Jenoside Yakorewe Abatutsi: Ibyaranze Amatariki ya 8-15 Werurwe 1991-1994’, ivuga ko kuri iyi tariki ubwo imbaga y’Abatutsi bari bahungiye muri Eto Kicukiro bicirwaga i Nyanza, hari abandi benshi bari bari kwicirwa hirya no hino mu gihugu.
Ahandi hantu hiciwe Abatutsi benshi kuri iyi tariki, harimo muri kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Kiziguro, muri Komini Murambi, ndetse n’Abatutsi biciwe i Cyangugu, harimo abari bahungiye kuri ADEPR Shagasha, abahungiye i Save muri Komine Gisuma, n’ abiciwe kuri Paruwasi ya Hanika.
Kuri iyi Tariki kandi, Abatutsi basaga 200 bari bahungiye kuri EAR Nyagatovu muri Mukarange (Kayonza) barishwe.