
Nord Kivu: FARDC irashinjwa ubucuruzi bwa magendu ikorera muri Uganda
Sosiyete sivile ikorera i Watalinga, mu gace ka Beni, muri Kivu y'Amajyaruguru, yamaganye magendu y'imbuto za Cacao ikorwa n’ingabo za Congo’FARDC’.
Iyi magendu ya ‘Cacao’ ikorwa na FARDC iyinyujije ku mupaka wa Nobili ikayambutsa muri Uganda.
Umuyobozi wa Sosiyete sivili muri aka gace , Odette Zawadi Ngada, asobanura ko abasirikare bakorana n’izindi nzego zikorera ku mupaka bakohereza iki gihingwa muri Uganda.
Ati: “Ubu buriganya butegurwa na serivisi zitandukanye ziherereye ku mupaka. Urasanga nk'urugero umuzigo wa Cacao uherekejwe n'inzego za gisirikare zambaye impuzankano bafite n’imbunda.”.
Colonel Mak Hazukay, umuvugizi w’urwego rushinzwe icyiswe Operasiyo Sokola 1 Grand Nord, yavuze ko ibyo birego babyakiriye ndetse atangaza ko ubutabera bwa gisirikare bwatangiye kubakurikirana.
Ati “Nta butegetsi bwa gisirikare bushobora gutegeka umusirikare wagiye mu butumwa bw’umutekano ngo yishore mu bucuruzi bwa kakao cyangwa ibindi bicuruzwa.”
Uturere twa Nobili na Kasindi, mu ifasi ya Beni, duhana imbibi na Uganda, ni yo mipaka yombi ihana imbibi muri Kivu y'Amajyaruguru ikomeje kugenzurwa na guverinoma ya Congo, mu gihe ibindi bice uhereye I Bunagana bigenzurwa na M23.