Bruce Melodie yerekeje I Kampala
Ku wa 13 Gashyantare 2026 Bruce Melodie na Bwiza bagiye muri Uganda mu bikorwa byo kwagura ubuhanzi bwabo.
Bruce Melodie yagiye muri Uganda kwamamaza Pom Pom iri mu ndirimbo zikunzwe mu Rwanda no mu karere. Yagiye muri Uganda ari kumwe na Bwiza nawe wagiye kwagura ibikorwa by''umuziki dore ko bose bari mu biganza by'ushinzwe kubareberera inyungu witwa Uhujimfura Claude.
Ku itariki 15 Gashyantare 2026 Bruce Melodie azataramira mu kabari kitwa Guvnor Club kari I Kampala, azaba ari gufasha abazitabira igitaramo cya Saint Valentin hizihizwa umunsi w'abakundanye.
Bruce Melodie yajyanye na Etienne wo muri Symphony Band uzamucurangira na Yugi Umukaraza uzamucurangira ingoma.


Kinyarwanda
English
Swahili









