issa
Sam Karenzi yashyize mu ihurizo RMC yahaye gasopo SK FM n'Isibo Radio/TV

Feb 13, 2026 - 12:25
 0

Urwego rw'abanyamakuru bigenzura hano mu Rwanda(RMC), rwihanangirije Radio SK FM ndetse n'Isibo Radio/TV nyuma y'iminsi baterana amagambo mu buryo bukomeye.

Ibi RMC yabitangaje mu ijoro ryacyeye tariki 12 Gashyantare 2026, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, batangaza ko bihanangirije aya maradiyo abiri yari yabaye iciro ry'imigani hano mu Rwanda.

Bagize bati " RMC iramenyesha rubanda ko yihanangirije mu nyandiko ibinyamakuru SK FM na Isibo Radio/TV kubera imyitwarire ihabanye n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru ikomeje kugaragara mu biganiro bya siporo bitambutswa kuri izi radiyo.

RMC yakomeje yibutsa ibitangazamakuru byose gukora ibiganiro bitangaza amakuru afitiwe ibimenyetso. 

Bagize bati " Tuributsa ibitangazamakuru byose bikora ibiganiro bya siporo ko bagomba: Gutangaza amakuru ashingiye ku kuri no ku bimenyetso, Kwirinda amagambo aharabika, atukana, asebanya cyangwa ashinja ibinyoma no kwirinda gukoresha itangazamakuru mu nyungu bwite z'umuntu cyangwa abantu, ahubwo rigakoreshwa mu nyungu rusange.

Nyuma y'uku kwihanangirizwa, umuyobozi wa SK FM, Sam Karenzi, yagarutse kuri uku kwihanangirizwa ndetse yemeza ko byamushimishije ariko akababazwa no kuba bavuze aya maradiyo gusa aho kubishyira muri rusange.

Yagize ati "Ibyo bakoze twabyishimiye cyane, ariko ikitanshimishije ni uko havuzwe SK FM na Isibo Radio/TV gusa hakirengagizwa izindi Radiyo ziri kuri urwo ruziga. Byari ukwitwa amaradio yose bakayavuga cyangwa se bakavuga itangazamakuru rya Siporo muri rusange."

Sam Karenzi yashyize mu ihuruzo RMC, ayereka ko atazingera yongera kugira abo yataka ariko nawe yizeye ko nyuma y'ibi nawe atazabona abamwataka. Nibabikora ubwo azabarega, RMC ntitabahana ubwo nawe azirwanaho.

Yagize ati " Si nibuka, sinzi n'igihe Radiyo yacu yigeze yataka ikindi gitangazamakuru icyo ari cyo cyose cyangwa umunyamakuru hano bitaturutse ahandi, tutanduranyijwe, tutatewe ngo tubyuke tugire uwo twataka, sindabyumva. Niba mwavuze ko Radio zitemerewe kwataka izindi, ubwo natwe ntituzongera kwatakwa."

Abanyamakuru ba SK FM na Isibo Radio/TV baheruka guterana amagambo bijyanye n'ibyo bamwe bashinja abandi ariko byose ukumva birahurira ku muntu umwe bavuga witwa Mupenzi Etoo. Ubwo RMC ibijemo bishobora guhagarara cyangwa bikarangira bamwe bahanwe.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373