issa
Nzaba ndi umufana wa mbere! Ubutumwa Lance Mikels yageneye abanyarwanda nyuma y'imvune

Oct 6, 2025 - 17:08
 0

Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, Joy Lance Mikels, yahaye ubutumwa abanyarwanda nyuma yo guhamagarwa agahita agira imvune.

Ni ubutumwa Joy Lance Mikels yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Mbere tariki 6 Ukwakira 2025. Uyu mukinnyi yatangaje ko yagize imvune mu rubavu mu mukino Sabah FK yakinnye ku cyumweru tariki 5 Ukwakira 2025.

Joy Lance Mikels avuga kandi ko yashimishijwe no kuba yarahamagawe ndetse ashimira abamugiriye icyizere agahamagarwa mu gihe ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yari igiye kwitegura imikino ibiri harimo uwa Benin na Afurika y'epfo.

Yagize ati " Nsohoye ubu butumwa mbabaye cyane. Nyuma yo guhamagarwa bwa mbere mu ikipe y’igihugu, nagize imvune ikomeye ku rubavu ku munota wa 92 mbere y'umunsi umwe gusa nkagira urugendo.

Nari mfite amatsiko nkiri umwana muto, yo kuzumva ubwiza bwo guhagararira igihugu cyanjye, cyane cyane muri iyi mikino ikomeye yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi tuzahuramo na Benin na Afurika y’Epfo.

N’ubwo bimeze bityo, ndashimira byimazeyo abatoza n’abayobozi ku bwo kungirira icyizere nkahamagarwa no kunyizera nkahabwa umwanya. Nizera ko Imana ifite undi mugambi wihariye ku buzima bwanjye, kandi mbyakira n’umutima wizeye kandi wicisha bugufi.

Nzaba ndi umufana wa mbere w’ikipe y'igihugu, nishimana nayo kandi nyishyigikiye nubwo nzaba ndi kure."

Umukino Joy Lance Mikels yagiriyemo imvune ni umukino ikipe ye yari yatsinze FK Karvan Evlakh ibitego 2-0. Uyu mukinnyi w'umunyarwanda yari yagize umukino mwiza ndetse yatsinze igitego ku munota wa 31 kuri Penalite.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi irimo kwitegura umukino uri kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025, ndetse nuwo izakina na Afurika y'epfo tariki 14 Ukwakira 2025.

Joy Lance Mikels yagize imvune ituma araza mu Amavubi 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373