Afhamia Lotfi yambuwe imodoka yagendagamo
Umutoza wa Rayon Sports utegereje ibaruwa imwirukana, Afhamia Lotfi, yambuwe imodoka yishyurirwaga n’iyi kipe.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ugushyingo 2025, nibwo biteganyijwe ko Afhamia Lotfi aza guhabwa ibaruwa yo gutandukana na Rayon Sports. Ni ibaruwa iraza ivuga ko iyi kipe irahereza uyu mutoza amafaranga angana na Milliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu munya-Tunisia, Afhamia Lotfi n’abanyamategeko be ntabwo babyemera ndetse bivugwa ko ikirego cyamaze kwandikwa, vuba baratangira kuburana na Rayon Sports.
Afhamia Lotfi yari amaze Ukwezi ahagaritswe ku nshingano zo gukomeza gutoza ikipe ya Rayon Sports. Ukwezi yari amaze ahagaritswe kwarangiye tariki 13 Ugushyingo 2025. Afhamia Lotfi nyuma yo gusoza ukwezi, hari bimwe ubuyobozi bwamugombaga bikubiye mu masezerano batangiye kumwaka.
Amakuru UKWELITIMES twamenye n’uko ku wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2025, ikipe ya Rayon Sports yohereje umuntu ajya gutwara imodoka iyi kipe yari yarahaye Afhamia Lotfi yo mu bwoko bwa Toyota Prius yagendagamo.
Amakuru yandi dufite avuga ko uyu mutoza atakirimo kwishyurirwa inzu ikipe ya Rayon Sports yamwishyuriraga. Ibi byose birimo gukorwa uruhande rw’umutoza Afhamia Lotfi, rutarakira ibaruwa imusezerera kimwe mu byo baraza no gushyira mu kirego kuko akiri umutoza w’iyi kipe.
Afhamia Lotfi amaze iminsi yifuza ko ikipe ya Rayon Sports imuhereza ibaruwa imusezerera kuko yarambiwe ibyo arimo gukorerwa muri iyi kipe ibintu yemeza ko atafashwe neza kuva yatagira akazi ko gutoza iyi kipe.
Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu ikomeje kurwana no gukemura ikibazo cya Robertinho bagomba kwishyura milliyoni zirenga 30 ariko kandi barimo no kurwana no kwishyura Adulai Jalo wishyuza Milliyoni zirenga 10. Ikipe ya Rayon Sports niramuka itsinzwe na Afhamia Lotfi ishobora gucibwa Milliyoni zitari munsi ya Milliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda kuko uyu mutoza arashaka amafaranga yose yari asigaje mu masezerano yari yarasinye.


Kinyarwanda
English
Swahili









