Polisi yatangiye gukurikirana abanyerondo bakubise umuzunguzayi mu Biryogo
Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangiye gukurikirana abanyerondo bivugwa ko bakubise umugore wari urimo gucururiza mu Kajagari mu Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge.
Aba banyerondo bakubise uyu mugore w’umunguzayi ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 13 Ugushyingo 2025 nyuma y’aho bari musabye amafaranga kugira ngo batamutwarira imari akabyanga.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye UKWELITIMES,ko batangiye gukurikirana abanyerondo bakubise uyu muzunguzayi anaboneraho gusaba abakora ubucuruzi bwo mu kajagari kubireka kuko bitemewe n’amategeko.
Yagize ati “ Twatangiye kubikurikirana umunyerondo ntabwo yemerewe guhutaza umuturage niba umuntu afitiwe mu cyaha afite uko atwarwa ntabwo ari ngombwa kumukubita kuko ntibyemewe.”
Yakomeje agira ati “ Turakurikirana n’inzego z’ibanze turebe uko byagenze nidusanga barabikoze barahanwa ku buryo hari n’abo byaviramo gusezererwa mu kazi.”
CIP Wellars Gahonzire yaboneyeho no kuburira abakora ubucuruzi bwo mu kajagari bahawe akabyiniriro k’abazunguzayi ko bitemewe ndetse bazakomeza gufatwa.
Ati “ Turihaniza abazunguzayi ntabwo gucuruza mu kajagari ahantu hatabugenewe byemewe kubera ko hari ahantu henshi bashyiriweho ho gucururiza rero kutabikurikiza ni ukwigomeka ku mategeko.”
Yakomeje avuga ko hari abazunguzayi bakunda kurwanya inzego z’umutekano zirimo abanyerono na DASSO ndetse uzafatirwa muri ibyo bikorwa azabihanirwa.
Polisi yemeza ko abajururiza mu kajagari bazakomeza gufatwa


Kinyarwanda
English
Swahili









