
Israel: Netanyahu yirukanye Ronen Ban wari ukuriye urwego rw'Ubutasi
Ronen Ban wari ukuriye urwego rw’Ubutasi bw’imbere mu gihugu yirukanwe byarangiye igisigaye akaba ari ukugeza iki cyemezo kuri Guverinoma.
Intandaro y’uku kwirukanwa, yaturutse kukuba ko ngo Ronen Bar yari atakiri umwizerwa nk’uko Benjamin Netanyahu yabigarutseho.
Ronen Bar, we yatangaje ko kwirikanwa kwe kwaturutse kumpamvu za Politiki kuko ngo Netanyaho yari asigaye afata uru rwego nk’urukorera mu nyungu ze aho kuba inyungu z’igihugu.
Avuga ko iyo yemera ibyo Netanyaho ashaka akabyemera gutyo ngo byari ukuba ari ukunyuranya n’amahame agenga uru rwego ruri muzifatiye runini umutekano w’imbere mu Gihugu.
Gushwana kw’aba bagabo bombi kwaje nyuma y’uko Ronen Bar ananiwe gusobanura ikiswe uburangare urwego yari akuriye rwagize ubwo rwananirwaga kuneka bya nyabyo no gutangira amakuru ku gihe yari gutuma bitero by’umutwe wa Hamas byo ku italiki ya 7 Ukwakira 2023 biburizwamo.