Abarimo Umugaba mukuru wa RDF Gen. Mubarakh Muganga bitabiriye inama yiga ku by’umutekano wa DRC

Mar 17, 2025 - 11:05
 0

General Mubaraka Muganga, umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda RDF, n’itsinda bari kumwe, kuri iki Cyumweru taliki 16 Werurwe 2025 bitabiriye inama yiga ku mutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni inama General Mubarakh Muganga yitabiriye arikumwe n’Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe, Brig Gen Stanislas Gashugi, ndetse n’Umuyobozi Ushinzwe Ubutasi muri RDF, Col Regis Gatarayiha.

Bakaba baritabiriye inama y’abasirikare bakuru mu Miryango ya EAC na SADC yize ku bibazo by’umutekano biri muri DRC. Ikaba yarabereye I Harare.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwagize buti “Umugaba Mukuru wa RDF, Gen MK Mubarakh yitabiriye inama y’Abasirikare bakuru yabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, i Harare muri Zimbabwe.”

Uretse itsinda rya RDF ryitabiriye iyi nama, yanitabiriwe na bagenzi babo bo mu Bihugu bigize Imiryango ya EAC na SADC, igamije kurebera hamwe ibigomba kwigirwa mu yindi nama y’Abaminisitiri iteganyijwe uyu munsi ku wa Mbere Tariki 17 Werurwe 2025.

Hagataho iyi nama ibaye mu gihe habura umunsi umwe ngo i Luanda muri Angola habere ibiganiro by’imishyikirano biteganyijwe guhuza Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.