
Brig. Gen (Rtd) Frank Rusagara yitabye Imana
Frank Rusagara yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu Taliki 26 Werurwe2025 aho byatangajwe ko yaguye muri Gereza.
Mu mwaka wa 2014 ni bwo Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yatawe muri yombi, mbere yo gukatirwa imyaka 20 y’igifungo n’Urukiko rwa Gisirikare rwamuhamije ibyaha birimo kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari Umuyobozi ndetse no gutunga imbunda binyuranije n’amategeko.
Ni nyuma y’uko muri 2013 yari yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru we n’abandi basirikare bo ku rwego rwa ba Ofisiye bakuru 78, mbere y’igihe gito ngo atabwe muri yombi.
Mu Kuboza 2019 nibwo Urukiko rw’Ubujurire rwakatiye Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara igifungo cy’imyaka 15, nyuma yo kujurira bitewe no kutanyurwa n’igihano yari yarakatiwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare mu 2016 cyo gufungwa imyaka 20 nyuma y’uko rumuhamije ibyaha byose yashinjwaga.