Corneille Nangaa yatangaje ko RDC igomba kuvamo “Republika Federal ya Congo”
Corneille Nangaa, uyobora ihuriro AFC (Alliance du Fleuve Congo) rifatanyije n’umutwe wa M23 kandi rifite uduce rigenzura mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko icyo gihugu “kigomba kuba Republika Federal ya Congo”.
Nangaa, wabaye Perezida wa Komisiyo y’Amatora (CENI) mbere yo kwifatanya na M23 mu mpera za 2023, yavuze ibi mu butumwa aherutse gutangaza, buza kongera kuzamura impaka zikomeye muri politiki ya RDC. Yavuze ko guhindura imiterere y’igihugu no kugishyira mu buryo bwa federalism ari wo mugambi we n’ihuriro ayobora.
AFC/M23 ikomeje kugenzura bimwe mu bice by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, n’utundi duce tugenda tugwa mu maboko yayo mu gihe imirwano ikomeje hagati yayo n’ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazifasha.
Nangaa akomeje guhamagarira impinduka mu mitegekere ya RDC, avuga ko aribwo buryo bwonyine “bwo kugarura amahoro n’imiyoborere isobanutse” mu gihugu kimaze imyaka myinshi mu bibazo by’umutekano muke.
Iri tangazo rye rishobora kongera gushyushya impaka muri politiki ya RDC, cyane cyane mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bumushyira mu bahanganira gukuraho ubusugire bw’igihugu no gushyigikira imitwe yitwaje intwaro.
Kugeza ubu, Leta ya RDC ntacyo iratangaza kuri ibi Nangaa yatangaje, ariko mu bihe byashize yakomeje kumushinja gukorana n’amahanga bagamije guhungabanya igihugu.
Uburasirazuba bwa RDC bukomeje kurangwa n’umutekano muke wateye amakimbirane menshi hagati y’ingabo za Leta, imitwe yitwaje intwaro, n’ibihugu by’ibituranyi bishinjana uburyo bwo kugenga ako gace.


Kinyarwanda
English
Swahili









