issa
Rusizi: Abantu babiri bagwiriwe n’ikirombe barapfa

Nov 27, 2025 - 16:02
 0

Abagabo babiri bo mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi bagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo zahabu mu buryo bukurikije amategeko bahasiga ubuzima.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Rwambogo, Umurenge wa Butare ku wa 26 Ugushyingo 2025.

Abapfuye barimo uwitwa Tuyishime Wilson w’imyaka 24 na Habumukiza Alexis w’imyaka 45.

Ubuyobozi bw’Ikigo New Kush Rwanda Ltd gicukura zahabu mu Murenge wa Butare, iyi mpanuka ikimara kuba bwihutiye kubimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare, Ntibizera Jean Pierre, yavuze ko bakimenya aya makuru bihutiye gushaka uko abagwiriwe n’ikirombe bakurwamo.

Ati “Twabasabye ko bakoresha ingufu bakabakuramo vuba bishoboka. Byageze Saa Cyenda bamaze kuvamo basanga bombi bapfuye”.

Yakomeje avuga ko iyi mpanuka yatewe no koroha k’ubutaka bitewe n’uko imvura imaze iminsi igwa.

Ati “Hari abantu benshi twaganiriye na bo tubaha ubutumwa bw’ihumure, dusaba ba nyiri ikirombe kugira amakenga.”

Imirambo y’abitabye Imana yajyanywe mu Bitaro bya Mibilizi gukorerwa isuzuma mbere y’uko ishyingurwa.