Gasabo: Umugabo n’abana be babiri baguye mu nkongi y’umuriro

Apr 3, 2025 - 11:59
 0

Polisi y’u Rwanda, yemeje amakuru y’inkongi y’umuriro yibasiye inzu ihitana ubuzima bw’umugabo n’abana be babiri bari bari mu cyumba kimwe.

Amakuru Polisi itanga, avuga ko abaguye muri iyi nkongi ari Mugisha Blaise w’imyaka 12 na Unejeje Blessing w’imyaka 6 na Se ubabyara.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko uretse abahitanwe n’iyi nkongi, hari n’ibikoresho byatikiriye muri iyi nzu yari iherereye mu mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Ati: “Twagezeyo dusanga koko inzu yahiye ariko hakaba hapfiriyemo abana babiri; Mugisha Blaise w’imyaka 12 na Unejeje Blessing w’imyaka 6 na Se ubabyara. Abana bari baryamye mu cyumba cy’ababyeyi.”

Ubwo iyi sanganya yabaga, mama w’aba bana yari mu kazi mu Karere ka Musanze. Ni mu gihe undi mwana w’imyaka 3 wari muri inzu yarokotse iyo nkongi kuko yari kumwe na nyina wabo mu cyumba cy’abashyitsi.

Polisi ivuga ko agaciro k’ibyahiriye muri iyi nzu kataramenyekana kuko hari harimo ibintu byinshi bityo bikaba byari bikigoranye kumenya ibyahiriyemo byose.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.