Urukiko rwumvise ubujurire bwa Wamala Troy washinjwe kugira uruhare mu rupfu rwa Radio

Apr 3, 2025 - 12:20
 0

Kuri uyu 03 Mata 2025, Urukiko rwatangiye kumva ubujurire bwa Wamala Troy mu 2019 wakatiwe imyaka 13 y'igifungo ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Mowzey Radio.

Mu 2019 ubwo Tory yakatirwaga imyaka 13 y'igifungo mu buroko, akaba atarigeze anyurwa n'iki cyemezo ibyatumye ahita ajurira guhera ubwo.

Uru rubanza rukaba rwaragiye rusubikwa inshuro nyinshi bitewe n'abanyamategeko ba Tory bemezaga ko hari ibyo batari babona neza byashinjura umukiriya wabo.

Uku gusubikwa kenshi byanatumye umuryango wa Radio utabyishimira ndetse ukaba wemeza ko n'imyaka 13 Troy yakatiwe idahwanye n'uburemere bw'icyaha yakoze nk'uko umuvandimwe wa Radio yabibwiye Sanyuka TV.

Tory yahamijwe kuba ari we muntu wa Mbere wagize uruhare mu mvururu zabereye mu kabari ka De Bar kari Entebbe tariki ya 22 Mutarama 2018 ari naho Radio yakubitiwe bikarangira tariki ya 01 Gashyantare 2018 apfuye.

Radio yamenyekanye mu itsinda rya GoodLyfe yabanagamo na Weasel Manizo aho bakunzwe mu ndirimbo zirimo Bread&Butter n'izindi.

Umuhanzi Mowzey Radio witabye Imana mu 2018

Apr 3, 2025 - 12:28

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.