issa
Tyla yayoboye itangwa ry’ibihembo bya Nickeledeon Kids Choice byabaye ku nshuro ya 38, Wizkid yiyambaje Asake muri Amerika (Avugwa hanze mu isi y’imyidagaduro)

Jun 24, 2025 - 11:01
 0

Umuhanzikazi wa Pop umaze kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga, Tyla yayoboye itangwa ry’ibihembo bya Nickeledeon Kids Choice byabaye ku nshuro ya 38, byabereye I Los Angeles mu nyubako yitwa Barker Hangar yakira abantu 3500 bicaye neza, iherereye mu gace kitwa Santa Monica. Itangwa ry’ibi bihembo ryabaye ku itariki 22 Kamena 2025 aho Tyla yatwaye igihembo ‘Global Music Star’.

Byari ku nshuro ya mbere uyu muhanzikazi w’imyaka 23 y’amavuko yisanga ku rubyiniro runini yakiriye ibirori biri ku rwego mpuzamahanga. Yari yabukereye yambaye neza ajyanisha kuririmba no kubyina. Yahinduye imyambaro inshuro eshanu mu rwego rwo gufasha abitabiriye kuryoherwa n’itangwa ry’ibihembo.

Tyla yavuze ko yajyaga akurikira itangwa rya biriya bihembo ari iwabo abirebera ku nsakazamashusho noneho inzozi zikaba zarabaye impamo akisanga ari we uri hagati ku rubyiniro.

Wizkid yazanye Asake ku rubyiniro
Mu bitaramo Wizkid ari gukorera muri Amerika byo kwamamaza album yise Morayo, ari gutanga isomo ry’umuziki aho yujuje inyubako yitwa Hollywood Bowl yakira abafana 17,500 bicaye neza.

Ni igitaramo cyabaye ku itariki 22 Kamena 2025 I Los Angeles cyaranzwe n’ibyishimo ariko ageze hagati yahamagaye uwo afata nk’inshuti ye cyangwa se umuvandimwe we Asake bakoranye indirimbo’MMS’ n’iyitwa Bad Girl.

Wizkid ageze hagati mu gitaramo cyari cyuzuye yabwiye imbaga yari ihari ko ahagarariye Afurika by’umwihariko Nigeria na Afrobeats. Igitaramo cya Wizkid cyahagurukije abo muri Ghana batangira kwibaza impamvu Afrobeats yabasize ku ruhando mpuzamahanga.

 Wizkid yahuye n’umunyarwenya Shank Comics

Adesokan Adedeji Emmanuel, wamamaye nka Shank inzozi ze zabaye impamo ubwo yahuraga na Wizkid bahuriye I Los Angeles. Uyu munyarwenya ubivanga no gukora amashusho atandukanye y’ibikorwa aba arimo muri Amerika no muri Nigeria yakabije inzozi ze biramurenga abura icyo abwira uwo yihebeye.

Ni amashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyamba by’umwihariko muri Diaspora ya Nigeria iri muri Amerika aho bashimye cyane uburyo Wizkid yubashye uwo munyarwenya muri ayo mashusho. Shank Comics afasha abamukurikira gukunda umuziki wa Nigeria. Ni inkuru yabaye nini mu ruganda rw’imyidagaduro muri Nigeria aho bari gutanga ibitekerezo berekana ko Wizkid atirengagiza abafana be aho bahurira hose.

Davido yahaye Ananzo $5000

Umwe mu basore bari kuzamuka neza mu guteza imbere umuziki muri Ghana, Ananzo yahawe na Davido $5000 nk’impano. Amashusho yashyize ku mubuga nkoranyamba ari kwishimira ayo madolali yarikoroje aho abakurikiranira hafi imyidagaduro yo muri kiriya gihugu bari kuvuga ko Davido yasohoje isezerano yari yarijeje Ananzo mu mezi menshi ashize. Icyakor ayo madolali ntabwo yayahawe na Davido dore ko yohereje umwe mu bamuba hafi aba ari we uyamuha.

Joshua Baraka yishyuye $25000 ku ndirimbo

Joshua Baraka ubwo yakoraga indirimbo yise’Wrong Places’ yishyuye $25000 umuhanga mu gutunganya indirimbo wo muri Ghana witwa JAE5 nabwo ku njyana y’indirimbo gusa’Beat’ uyu musore yavukiye muri Ghana ariko atuye mu Bwongereza akaba afite igihembo cya Grammy nk’umwe mu bahanga mu gutunganya umuziki abikesha Black Butter Records.

Jae5 yakoze ku ndirimbo zamamaye zirimo iza Burna Boy, ni nawe wakoze Calm Down ya Rema. Joshua Baraka kandi yaboneyeho umwanya wo gutangaza ko ari gukora kuri album nshya.